Kwitegura gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika birarimbanyije

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou wageze mu Rwanda bwa mbere , mu ba perezida bitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Niger ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Niger ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere

Mu Rwanda hateraniye inama ya AU igamije gusinya ku masezerano yo gukuraho imbogamizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika (AfCTA).

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018, habanje inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, ari nabo bashinzwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ayo masezerano.

Igomba gukurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu izaterana kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018, ari naho bazashyirira umukono kuri ayo masezerano.

Perezida Mahamadou nk’umuyobozi w’iyi gahunda ya Continental Free Trade Area (CFTA), yagombaga kuhagera mbere kugira ngo bashyire ibisabwa ku murongo.

Iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 26, izaba yemeza gahunda ya AfCTA nk’umwe mu muyoboro uzageza Afurika ku cyerekezo yihaye cya 2063 cyo kuba ifite ubucuruzi bumwe n’ibikorwa remezo bimwe byose biteza imbere Abanyafurika.

Perezida Hamadou niwe wageze mu Rwanda bwa mbere mu baperezida 26 bazitabira inama ya AU
Perezida Hamadou niwe wageze mu Rwanda bwa mbere mu baperezida 26 bazitabira inama ya AU

Iyi gahunda ya “CFTA” izahuriza abaturage barenga miliyari 1,2 batuye Afurika ku isoko rimwe ry’ubucuruzi. Intego yayo ni ukuvana ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’Abanyafurika biri kuri 16% ikabigeza byibura hejuru ya 50%.

Kuri uyu wa Kabiri kandi Perezida Kagame akaza kugeza ijambo ry’ikaze ku bitabiriye iyi nama, mbere y’uko igikorwa Nyirizina cyo gushyira umukono ku masezerano kiba ku wa Gatatu.

Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika, ivuga ko gushyiraho Iisoko rusange rihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, byitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku kigero cya 52% bitarenze mu mwaka wa 2022.

Kuva kuwa Mbere habanje inama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga
Kuva kuwa Mbere habanje inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga

Ngo bikazongera umusaruro, ikoreshwa ryawo ndetse binihutishe kwiyongera k’ubukungu bw’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, hazumvwa imbwirwaruhame z’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka