Kwita izina uruhinja rwakuwe mu musarani ari ruzima byitabiriwe n’imbaga (Amafoto)

Uruhinja rwo muri Kirehe rwakuwe mu musarani wa metero umunani ari ruzima, nyuma yo gutabwamo na nyina wari umaze kurubyara, rwiswe izina.

Uru ruhinja rwiswe Akariza Blessing Anaëlle
Uru ruhinja rwiswe Akariza Blessing Anaëlle

Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” wiyemeje kwita kuri uwo mwana, niwo wakoze ibirori byo kumwita izina, ku wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017.

Ndayisaba Fabrice watangije uwo muryango yise uwo mwana izina rya “Akariza Blessing Anaëlle”. Avuga ko hari impamvu yamwise ayo mazina.

Agira ati “Anaëlle ni (bivuga) umwamarayika muto witonda uzi ubwenge kandi uharanira icyiza akakigeraho. Bressing murabizi ni umugisha. Nirinze kumwita amwe mu mazina y’amagenurano amutesha agaciro.

Dufatanye tumwiteho tumufate neza ejo azatugirira akamaro ashobora kuba nyampinga cyangwa umuyobozi ukomeye.”

Akomeza avuga ko yagize igitekerezo cyo gufasha uwo mwana amaze gusoma inkuru yamuvugagaho ku Kigali Today.

Abaturage babarirwa muri 300 bitabiriye umuhango wo kwita izina urwo ruhinja
Abaturage babarirwa muri 300 bitabiriye umuhango wo kwita izina urwo ruhinja

Uwo mwana yatawe mu musarani mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Nyakanga 2017. Byahise bimenyekana abaturage bamukuramo, bakomeza gushakisha nyina, arafatwa ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Nyuma yo gukurwa mu musarani yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho ariko nyina umubyara aza kumureba ariko arinzwe n’inzego z’umutekano.

Abaturage batabaye bagakura uwo mwana mu musarani, kuva bamukuramo bari batarongera kumubona. Ibyo byatumye ubwo yitwaga izina baza ari benshi bashaka kongera kumubona.

Ababarirwa muri 300 nibo bitabiriye ibyo birori bose batangariye kumubona. Uwo mwana yiswe izina nyuma y’ibyumweru bibiri avuye kwa muganga ariko abaturanyi be bari bataramubona kuko umuryango we wamuhishaga mu nzu.

Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha urwo ruhinja
Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha urwo ruhinja

Abo baturage bashimira Ndayisaba kuba yakoresheje ibyo birori bakongera kubona uwo mwana; nkuko umwe muri bo witwa Ndakiriye Donatille abisobanura.

Agira ati “Tumaze iminsi mu gahinda k’uyu mumarayika wavuye mu nda mu minota ibiri barekurira mu cyobo, uwiteka arokora ubugingo bwe.

Uyu mwana azabaho kandi azadusindagiza atugirire akamaro. Fabrice mwana wanjye Imana izaguhe umugisha abo wareze bose uzabakuza kandi bazagira akamaro”.

Marie Claire Iyizire, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Muganza uwo mwana atuyemo, yashimye ibikorwa bya Ndayisaba byo guha umwana agaciro.

Akomeza avuga ko ubuyobozi buzamufasha kwita kuri uwo mwana bamurinda gukurana igikomere cyo kuba yarajugunywe mu musarani.

Mu gukomeza gufasha uwo mwana, Ndayisaba Fabrice yatanze ubufasha bw’ibikoresho by’isuku birimo Pampers, amasabune y’ubwoko bunyuranye, amavuta yo kwisiga y’umwana, ifu y’igikoma, isukari n’ibindi.

Abaturage bavuga ko bari bafite amatsiko yo kubona urwo ruhinja rwakuwe mu musarani
Abaturage bavuga ko bari bafite amatsiko yo kubona urwo ruhinja rwakuwe mu musarani

Hari n’inkunga y’ibihumbi 50RWf yatanze yo kwishyura ibitaro. Yiyemeje kandi kujya atanga ibihumbi 10RWf buri kwezi yo kwita k’umwana. Yamwishyiriye kandi ubwisungane mu kwivuza kandi ngo azanamufasha mu gihe azaba ageze igihe cyo kwiga.

Ndayisaba Fabrice wavutse mu mwaka wa 1995, umuryango yashinze umaze kwita ku bana basaga100. Yawushinze yiga mu mashuri abanza, ubu ari gusoza amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Fabri Imana izagukomeze umutima ufite. Kuko ufite ubu muntu muri wowe Imana iguhe umugisha kd amashuri yawe uzayarangiza ukomeze kuko ntawukorera Imana ngo yikorere amaboko, kd nta Kurwa nikimwaro. Komeza Inzira watangiye uzatsinda ugere kure. Data mwiza tugutuye Anaëlla uzamukomereze amazina bamuhaye. izina rizabe ariryo muntu nkuko babivuga mu Kinyarwanda. Kd warakoze.

Mukandutiye Denyse yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

sha urwo ruhinja rurababaje ariko ikibazo nibaza nikimwe nkubwo nyina iyo abimenye ko umwanawe yatoraguwe abyifatamo ate

jean paul yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

Ndashimira Fabrice Kuba Yiyemeje Gufasha Uwo mwana,Naho Uwo Mubyeyi Bamuhane Byintangarugero Kugira Ngo N’abandi Babitekereza Babonereho.

Camarade Phocas Nikwigize yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

=======================
Umuuuuuu! Mbega umuntu ufite ubumuntu! Ngo agiye kurangiza ayisumbuye? Mana we uzamufashe akomeze anaminuze! Imirimo yawe Imana izage iyikwibukiraho, maze ikurinde amakuba nakaga kose( NDAYISABA Fabrice)
=======================

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Imana ntiyakwemera ko umumarayika apfa.dushimiye uwitanze kumurera

prince yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka