Kwigisha amahoro mu ishuri bizafasha abantu kutagwa mu mutego nk’uwo aba mbere ya Jenoside baguyemo

Umuryango Nyarwanda wita ku muco wo kubaka amahoro AEGIS Trust, uratangaza ko kwigisha amahoro mu mashuri bizahindura urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside.

Ambasaderi Jenny Ohlossn afungura ku mugaragaro ishuri ryigisha amahoro i karongi
Ambasaderi Jenny Ohlossn afungura ku mugaragaro ishuri ryigisha amahoro i karongi

Uyu muryango ugaragaza ko bamwe mu bantu babayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,baranzwe n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi bikorwa bibi, kuko bari barabuze amahoro mu mitima yabo.

Umuyobozi wa AEGIS Trust, Freddy Mutanguha avuga ko mu rwego rwo kwigisha no kwimakaza umuco w’Amahoro, bahisemo kubaka ishuri riyigisha i Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba, rishyirwa mu kigo cyigisha imyuga IPRC WEST.

Amasomo ajyanye no kwimakaza umuco w’amahoro ngo yari asanzwe atangirwa ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cya Aegis Trust, iri shuri rikaba ryitezweho kuzamura umusaruro irya gisozi ryatangaga.

Agira ati” Urubyiruko ruzigishwa amahoro ruzagaragaza itandukaniro mu mitekerereze no mu mikorere ugeraranyije n’urubyiruko rwabayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo. Ikindi ni uko n’ababyeyi bazigishwa aya masomo, kugira ngo buzuzanye n’abana babo”.

Mutanguha Freddy uyobora AEGIS Trust avuga ko kwigisha amahoro mu banyeshuri bizahindura amateka ugereranyije n'ayababaye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi
Mutanguha Freddy uyobora AEGIS Trust avuga ko kwigisha amahoro mu banyeshuri bizahindura amateka ugereranyije n’ayababaye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi

Karangwa Pierre Celestin umwe mu barezi bahuguwe kubaka amahoro avuga ko ibikorwa bye byaranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire bikanamuviramo gushwana n’uwo bashakanye, kubera kumwitiranya n’abitwaga Abatutsi mbere ya Jenoside.

Ati” Mpungira muri Congo nafataga uwatumye mpunga nk’umwanzi ukomeye cyane, ku buryo ababyeyi banjye bahungutse nkasigara yo nkibitekerezaho. Ibi byanatumye ntashye mbana nabi n’umugore wanjye kuko hari amakuru yavugaga ko yaba ari Umututsi”.

Nyampundu Angelique nawe wahuguwe avuga ko yasanze akwiye gutoza abana umuco w’amahoro bakiri bato bakawukurana kandi nk’umubyeyi akabera urugero abana, kuko uko ureze abana n’ibyo ubatoje babikurana.

Karangwa avuga ko mbere yo guhabwa inyigisho zo kwimakaza umuco w'amahoro yarangwaga n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Karangwa avuga ko mbere yo guhabwa inyigisho zo kwimakaza umuco w’amahoro yarangwaga n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ambasaderi w’ Igihugu cya Suwede mu Rwanda Jenny Ohlsson gitera inkunga AEGIS mu kwigisha amahoro, avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside, ku buryo rukeneye amahoro arambye kugira ngo rubashe kongera kwiyubaka koko.

Agira ati” Igihugu cya Suwedi cyemera ko kwigisha abantu amahoro ari uburyo bumwe bwo gutyaza ubwenge, ikinyabupfura no kugira indangagaciro hagamijwe gukemura amakimbirane mu mahoro”.

Ambasaderi Jenny OhLsson avuga ko u Rwanda rugeze kure rwiyubaka ariko hakiri byinshi byo gukora
Ambasaderi Jenny OhLsson avuga ko u Rwanda rugeze kure rwiyubaka ariko hakiri byinshi byo gukora

Ishuri ryigisha amahoro, ritangijwe mu karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba rizigiramo abarimu, ababyeyi, n’abanyeshuri batandukanye bo muri iyi Ntara, amasomo akajya amara iminsi itatu kuri buri cyiciro.

Gutaha iki kigo byahuriranye no guha impamyabumenyi abahuguriwe bwa mbere muri iki kigo
Gutaha iki kigo byahuriranye no guha impamyabumenyi abahuguriwe bwa mbere muri iki kigo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo numvise Aho bavuga amahoro numva twakorana. Mfite igitekerezo cyo kubasaba kutugezaho inyigisho nziza. Turi Abubatsi b"Amahoro ba Gicumbi. Murakoze.

Ni Rosalie yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka