Kwandikisha umwana biri mu bimuha agaciro ke - Meya Ayinkamiye

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance avuga ko kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere ari bumwe mu buryo bwo kumuha agaciro ke.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance avuga ko kwandikisha umwana biri mu kumuha agaciro ke.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance avuga ko kwandikisha umwana biri mu kumuha agaciro ke.

Kuva tariki 23 Ugushyingo 2016 mu gihugu hatangijwe ukwezi kwahariwe irangamimerere, aho abari baracikanywe kwandikisha abana bakomorewe bakabasha kubandikisha nta kindi basabwe.

Ayinkamiye avuga ko kwandikisha abana batari banditse bizoroshya mu kumenya imibare nyayo y’abaturage ndetse n’ibyiciro barimo, ibi bigafasha cyane mu igenamigambi.

Yagize ati ʺTwabaga ahongaho ukavuga umubare w’abaturage wagiye ubara umwe umwe ariko nta kintu gifatika uhereyeho, ubu rero tuzagira imibare y’abaturage izwi ufite n’ahantu wahera uyibarurira, umuturage uvutse akaba afite aho yanditswe kimwe n’uvutse akandukuzwa.

Ariko kandi ibi ni no guha umwana agaciro ke kuko kutandikwa hari uburenganzira bishobora kumuvutsa kuko aba atazwi.ʺ

Ku ruhande rw’abaturage barebwa n’iyi gahunda nabo bavuga ko aya mahirwe babonye kuba batiyumvishaga ko ashoboka, atagomba kubacika nk’uko bivugwa na Kamatari Leonidas.

Ati ʺNi ibintu byiza Leta yacu idukoreye tutatekerezaga ko byabaho, sinari kubona ukuntu bandokoye amande n’igarama ry’Urukiko ngo ntindiganye, nagiraga abana babiri ariko nta n’umwe nari narandikishije, none mvuye kubirangiza.ʺ

Mukamurenzi Phelomenenawe ati ʺNabanye n’umugabo tudasezeranye, nyuma aza kwitaba Imana asize abana batatu ariko nta n’umwe twandikishije. Ni amahirwe tubonye tutagomba kwitesha kuko najyaga mpora ntekereza inzira nzacamo ngo mbandikishe ngasanga biransaba byinshi ntafite.ʺ

Ikibazo cyo kuba hari umubare w’abanyarwanda benshi batagaragara mu bitabo by’irangamimerere kiri mu byakunze kugaragaragazwa n’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku bana itandukanye.

Ubusanzwe umwana yajyaga yandikishwa mu gihe kitarenze ukwezi avutse, umubyeyi yarenza icyo gihe akazemererwa kumwandikisha abanje guca mu rukiko aho yishyura igarama ndetse akanatanga amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka