Kwambura ubumuntu abantu ni yo ntangiriro ya Jenoside - Prof. Nkusi

Ubushakashatsi bwerekanye ko kwambura ubumuntu abantu runaka ubita amazina abatesha agaciro ari yo ntangiriro ya Jenoside kuko n’ababica bumva ntacyo bishinja.

Prof. Laurent Nkusi (hagati) n'abandi bashakashatsi batanze ibiganiro.
Prof. Laurent Nkusi (hagati) n’abandi bashakashatsi batanze ibiganiro.

Byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 13 Kamena 2016 I Kigali, ikaba yahuje abashakashatsi batandukanye bibumbiye mu kigo cyo gukumira amakimbirane cya Kaminuza y’u Rwanda (CCM) ndetse n’abaturutse mu bihugu byo mu karere.

Umwe muri aba bashakashatsi Prof. Laurent Nkusi, avuga ko iteka Jenoside ibanzirizwa no gutesha agaciro igice kimwe cy’abantu bibasiwe.

Yagize ati “Abategura Jenoside babanza kwambura ubumuntu abo bashaka kwica babita ibisimba, inzoka n’abagizi ba nabi. Ibi bituma abakangurirwa kwica biborohera kuko abicwa baba bahindutse nk’inyamaswa, bityo bakumva byoroshye.”

Yongeraho ko muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, imvugo nk’izi z’urwango zihari, ari yo mpamvu abantu bagomba guhora bakurikirana kugira ngo hato hatagira ahongera kwaduka Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Inama yitabiriwe n'abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Inama yitabiriwe n’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Dr. Wandia Njoya, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza mu gihugu cya Kenya, we yagarutse ku bahakana Jenoside kandi ngo biri mu biyihembera, akabivuga ahereye ku byabaye mu Rwanda.

Ati “Abahakana Jenoside yabaye mu Rwanda nka Rusesabagina, bakoresha uburyo bugoye guhita umuntu yumva, ari yo mpamvu abashakashatsi tugomba kwiga buri bwoko bw’ihakana rya Jenoside cyane ko biba bigamije gukomeretsa abayirokotse.”

Prof. Masabo François ukuriye ikigo cya CCM, avuga ko mu byo iyi nama igamije, harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari (ICGR).

Ati “Abashakashatsi hafi ya bose bemeza ko ikibangamiye amahoro n’umutekano muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari ari ingengabitekerezo ya Jenoside, ari yo mpamvu tudahwema kuyikoraho ubushakashtsi, tugatumira abafata ibyemezo ngo dufatanye gushakira umuti hamwe.”

Prof. Masabo Francois avuga ko ikibangamiye amahoro n'umutekano mu bihugu by'Akarere k'Ibiyaga Bigari ari ingengabitekerezo ya Jenoside.
Prof. Masabo Francois avuga ko ikibangamiye amahoro n’umutekano mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Akomeza avuga ko intambara yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ireba buri wese, kandi ngo kuyitsinda birashoboka nubwo abayikwirakwiza banyanyagiye muri ibi bihugu.

Avuga ko imbogamizi bahura na zo mu bushakashatsi ari amikoro make adatuma abo bireba mu bihugu byose bya ICGR bahura ngo bigire ikibazo hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka