Kuyobora muri kaminuza akesa imihigo byamuteye ishyaka ryo kwiyamamariza kuba depite

Berwa Gisèle, umwe mu rubyiruko rushaka kujya mu Nteko ishinga amategeko, yemeza ko kuyobora akiga muri kaminuza ari byo byamuteye ishyaka ryo kwiyamamariza kuba depite.

Berwa Gisèle afite inyota yo gukorera Umuryango nyarwanda ari umudepite
Berwa Gisèle afite inyota yo gukorera Umuryango nyarwanda ari umudepite

Berwa ufite imyaka 23, yarangije muri Kaminuza ya Kigali aho yize ibijyanye no gutanga amasoko (Procurement).

Avuga ko inshingano zitandukanye zo kuyobora bagenzi be yagiye ahabwa muri Kaminuza akazikora neza, ari kimwe mu bimuha icyizere cyo kuzatsinda amatora akaba yakomeza kugirira akamaro umuryango Nyarwanda ari umudepite.

Agira ati “Nkiri muri kaminuza nabaye mu nzego z’ubuyobozi kenshi, bakajya bampindurira inshingano kuko babonaga mbishoboye ndetse n’aho ntuye mba mu nzego z’urubyiruko. Uretse n’ibyo, kuba naratanze kandidatire ni uko numva nifitiye icyizere cy’uko nabishobora”.

Uwo mukobwa ngo yahagarariye uburinganire muri kaminuza (Gender Minister) mu gihe cy’umwaka aza no kuba ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri (Social Affairs Minister) mu wundi mwaka.

Berwa avuga kandi uko yagize igitekerezo cyo gutanga kandidatire ngo azahatanire kuba umwe mu badepite.

Ati “Igitekerezo nakigize ngishinzwe uburinganire, nari mfite umuhigo wo kuzamura abakobwa ngo bajye mu nzego z’ubuyobozi kandi nabigezeho. Niyamamaza ku ishuri nari umukobwa umwe ariko nyuma y’ubukangurambaga, umwaka ukurikiyeho twiyamamaje turi barindwi”.

“Byanteye imbaraga, mbona ko nshoboye, mpita ntekereza nti niba mbasha kugera ku gikorwa nk’iki muri kaminuza, kuki ntagikorera igihugu cyose. Biri mu byatumye rero niyemeza guhatana nk’abandi”.

Berwa avuga kandi ko adatewe ubwoba n’uko ari muto muri politiki cyane ko ngo yumva nta nshingano atabasha kuzuza akanakangurira urubyiruko kuzitabira amatora.

Ati “Ndumva mfite amahirwe yo kuzatsinda kandi nta bwoba nagira kuko numva ishingano nzahabwa nzazuzuza cyane ko ari ugukorera Abanyarwanda. Nkangurira urubyiruko ruzatora kuzitabira amatora muri rusange kuko ari inshingano ku muntu wese ukunda igihugu cye”.

Uwo mukobwa azahatana n’abandi benshi mu matora yo muri Nzeri uyu mwaka, bifuza kwegukana imyanya ibiri yagenewe urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu mukobwa ni umunyeshuli w’ inyamibwa, she is a good student by the way

NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

Uyu mwari naramwigishije muri kaminuza, uretse no kuba yaratsindaga kuburyo butangaje a masomo yanjye kandi byaragoraga abandi,afite nubushishozi kandi igihugu cyacu gikeneye aba depite bafite ubwenge,ubushishozi, kandi arabyujuje.uwutamutora yaba ahemukiye igihugu.Gutora Berwa Gisele ni ukwimakaza ihame ry’uburinganire nubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo ariyo ntero y’u Rwanda.

Philos yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Nanjye ndumwe mu Banyeshuri biganye na Berwa muri GS BYIMANA (Ruhango) muri Primaire,muziho kuba umukobwa ufite ishyaka numwete wo gukora, kand agira urukundo, Aritanga cyane mugufasha bagenzi be, ni Umukobwa usobanutse ubona ko agezemo yazagirira umuryango Nyarwanda akamaro kuko ntiyirebaho cyane ahubwo aharanira iterambere nuburinganire, rwose njye ndamushyigikiye amahirwe masa kuriwe kuko muzi neza twiganye Primary hose kugera P6.

NIBEZA Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ni Byiza cyane kubona umujene w’imyaka 23 atinyuka agahatanira kwinjira munteko ishinga amategeko yuRwanda. Iki nikimenyetso cyubwisanzure muri poliki mugihugu cyacu. Nkwifurije amahirwe!

Francois yanditse ku itariki ya: 9-08-2018  →  Musubize

Berwa Gisele numukobwa ntagereranywa wumuhate ufite ishyaka ryinshi ryogukorera igihugu cye numunyamurava kandi ushyira mugaciro nurukundo rwo gukunda igihugu cye rwose kumutora nukwitorera umudepite wa rubanda nyamwinshi wo kuhatubera

Man yanditse ku itariki ya: 9-08-2018  →  Musubize

Ndumwe mubanyeshuri bize na Berwa muziho kuba umukobwa ufite ishaka numwete wugukora kand uharanira iterambere nuburinganire, rwose amahirwe masa kuriwe kandi nzamushigikira.

Counsel Gasozi Saidi yanditse ku itariki ya: 9-08-2018  →  Musubize

Uyu mwari ndamushyigikiye kuko twize hamwe muziho ko ari indashyikirwa

nkundimanasylvere yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka