Kutavugisha ukuri ku mateka ya Jenoside bibangamira ubumwe n’ubwiyunge

Umugirasoni Chantal, umutoza w’Intore mu Karere ka Kamonyi, avuga ko binyuze mu bo batoza, basanga hakiri ababangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Padiri Innocent Consolateur komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Padiri Innocent Consolateur komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Avuga ko mu biganiro bagirana n’urubyiruko ruri mu itorero hari abavuga ko ababyeyi bababuza kubana neza n’abaturanyi, bakabahisha ukuri ku mateka ya Janoside yakorewe abatutsi.

Yagize, ati « Iyo twigisha urubyiruko baratubwira bati ‘dushimye ko twebwe gahunda ya ndi umunyarwanda tuyumvise, ariko dufite ikibazo cy’ababyeyi bacu batubuza kuvugana n’abaturanyi’.

Hakaba n’utubwira ko ari nyina ubabwira ko se yafunzwe arengana, ahubwo ari abamufungishije kuko babanga ».

Umugirasoni asaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko kuko hari n’ababuzwa n’ababyeyi gushyingiranwa kuko badahuje ubwoko.

Padiri Innocent Consolateur, Komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, atangaza ko gahunda ya Leta y’ubumwe ari ukongera kubaka igihugu cy’abaturage bunze ubumwe.

Urubyiruko rugomba kwitabwaho hashyirwa ingufu mu kurwigisha kugira ngo hatagira uruyobya.

Ati « Tugomba no guhagurukira ababyeyi, bakumva ko batagomba kongera kuroga abana ngo babeho nabi nk’uko natwe twabayeho.»

Padiri Innocent avuga ko unaniwe kureka amacakubiri, akwiye kujya ayagumana muri we aho kugirango aroge urubyiruko.

Kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bigerweho, Komisiyo ifite mu nshingano ubumwe n’ubwiyunge, ivuga ko bisaba ko abakoze Jenoside basaba imbabazi abo bayikoreye.

Gusa haracyari imbogamizi z’abangije imitungo batishyura abarokotse Jenoside.

Ibi nabyo ngo bikaba bibangamira ubumwe n’ubwiyunge nk’uko Ngenzi Primien, umujyanama mu murenge wa Rugarika abivuga.

Indi mbogamizi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babona ni ukuba hari abantu ba bo bishwe, hakabura utanga amakuru y’aho bashyizwe kandi barishwe hari abantu bareba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka