Kutagira ikimoteri biteza umwanda mu Mujyi wa Rwamagana

Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Rwamagana bavuga ko muri uwo mujyi hagaragara umwanda kubera ko nta kimoteri rusange bashyiramo imyanda gihari.

Aha ni ku isoko ry'ahitwa Ntunga hamenwa imyanda iva mu mujyi wa Rwamagana. Abaturage bavuga ko biteza umwanda mu mujyi wa Rwamagana
Aha ni ku isoko ry’ahitwa Ntunga hamenwa imyanda iva mu mujyi wa Rwamagana. Abaturage bavuga ko biteza umwanda mu mujyi wa Rwamagana

Abo baturage bavuga ko uwo mwanda ugaragara cyane mu isoko ryo muri uwo mujyi rikorerwamo n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino muri Rwamagana n’ahandi.

Mukakamari Amina, umwe mu bakora isuku mu isoko rya Rwamagana avuga ko imyanda yo muri uwo mujyi irundwa muri iryo soko bagategereza imodoka iza kuyitwara.

Muri uko kuyirunda ngo usanga ihamaze iminsi, bigakurura isazi zikajya ku bicuruzwa bihegereye . Ngo iyo imvura iguye haza n’ umunuko.

Nzabanterura Theogene we yifuza ko ubuyobozi bwareba ahantu hazwi hitaruye umujyi abakora isuku bakajya bajyanayo imyanda.

Agira ati “Rwose uyu mujyi ntiwawubonamo isuku ihagije kuko ntaho kumena umwanda hahari ibyo bakubuye hano byose babirunda hano mu isoko kugeza ubwo imodoka ibitunda ije kubitwara.”

Akomeza avuga ko hari nubwo imodoka itabitunda ngo ibimareho kuko ngo hari ibihamara iminsi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mudaheranwa Regis avuga ko ikibazo k’ikimoteri gihari.

Akomeza avuga ko ikimoteri rusanjye kimenwamo imyanda iva mu mujyi wa Rwamagana giherereye ahitwa Nyagasambu.

Ariko ko ngo akarere ka Rwamagana kamaze kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kugira ngo kibafashe kubona ahantu bagomba gushyira ikimoteri hafi y’umujyi.

Mu gihe ngo hataraboneka ngo ni ngombwa gukomeza kujyana ibishinzwe aho hitwa ahitwa Nyagasambu na Nyarusange bifashishije imodoka.

Agira ati “Ikimoteri rusanjye turabizi ko gifite ikibazo ariko turimo turagishakira igisubizo vuba mu mezi atanu kizaba cyakemutse.”

Aha niho ahera akangurira abacururiza mu mujyi kwirinda guta imyanda aho babonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muyobozi aratubeshye rwose. None se REMA niyo igira ubutaka bwo gushyiraho ibimoteri? niyo izaza kudutwarira umwanda se? Nibashake aho bagishyira bahatunganye badukize uwo mwanda. naho kwikuraho ibibazo babyegeka ku bandi si igisubizo cyumuyobozi.

Buganza yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka