Kutabona si impamvu yo kuba impfabusa mu rugo

Gato Marcelline umukobwa w’imyaka 22, ufite ubumuga bwo kutabona ahamya ko kutabona bitabuza umuntu gukora, ndetse ko we umunsi wira akoze imirimo nk’iy’abantu babona.

N'ubwo Gato Marcelline atabona ntibimubuza gukora imirimo
N’ubwo Gato Marcelline atabona ntibimubuza gukora imirimo

Abatabona mu Rwanda ngo ni kimwe mu byiciro by’abantu bagikorerwa ihezwa kandi bagashyirwa mu bwigunge; abo mu miryango yabo bakaba babakingirana mu nzu umunsi ukira baryamye, bakabyutswa n’uko ibiryo bihiye.

Gato Marcelline nawe ubu buzima ngo yabubayemo imyaka umunani ya mbere y’ubuzima bwe, ariko aza kugira amahirwe yo kujyanwa ku ishuri.

Yagize ati “Kuba narajyanwe mu ishuri ni amahirwe akomeye cyane nagize, kuko abenshi mu batabona bahora bafungiranywe mu rugo, nta n’umenya ko hari umuntu”.

Gato akomeza avuga ko ubwo yoherejwe mu ishuri yazanye amanota meza baramureka akomeza kwiga.

Arangije amashuri yisumbuye, Umuryango uhuza abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) ngo wamusabiye kujya kwiga igihe gito muri Denmark.

Kuri ubu Gato ngo yamaze kumenya inzu y’iwabo yose mu mutwe ndetse n’ahantu buri kintu kiri, amenya gukoresha inyurabwenge ibintu byose akabikora neza.

Ati “Imirimo nkora yose ubu iratuma iwacu batinuba ngo batunze uwo kurya gusa. Ndabyuka mu gitondo nkamenya aho ngomba gukura amazi yo gukaraba mu maso.

Njya gushaka imyenda kuko itameshe iba yabitswe ahantu nkayimesa nkayikesha, ibiribwa byose ndabiteka bakagera i muhira nta kindi bakora uretse gufungura.”

Umuryango RUB uvuga ko abatabona mu Rwanda barenze cyane umubare Leta itanga w’ibarura ryo muri 2012, ryavugaga ko bangana na 57,213, nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa wawo Donatille Kanimba.

Ati”Ntabwo ibarura rivuga abari munsi y’imyaka itanu nyamara ni benshi, ndetse hari n’abo imiryango yabo ihisha”.

Madamu Kanimba avuga ko amahugurwa bahaye abatabona 105 mu myaka ine ishize, yagaragaje ko utabona ashoboye imirimo yose y’iterambere harimo guhinga, gucuruza no gucunga neza imishinga, ariko hakabura ubushobozi bwo guhugura benshi.

RUB isaba Leta kwigisha abatabona kuva mu bwigunge, kubafasha kugaragaza ibibazo bafite ndetse no gutanga inzira zo kubikemura, harimo no kubashakira ibikoresho byabugenewe bakoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka