Kurya ibinyabwoya byatangaje abitabiriye iserukiramuco

Ishuli rikuru ry’ingabo z’u Rwanda ryateguye iserukiramuco rihuza ba Ofisiye baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane w’Afurika baje kuryigamo.

Kurya ibinyabwoya muri Zambia ni umuco usanzwe
Kurya ibinyabwoya muri Zambia ni umuco usanzwe

Ibyamuritswe muri iryo serukiramuco harimo indirimbo n’imbyino gakondo, imyambarire, ibiryo n’ibinyobwa bya gakondo kimwe n’ibikorerwa mu nganda zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Lt Col Like Like ukomoka mu ngabo za Zambia akaba n’umwe mu banyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare yamuritse ibirebana n’umuco w’igihugu cye agaragaza uburyo iwabo baryamo ibinyabwoya, umuco utamenyerewe mu Rwanda.

Yagize ati “Ibinyabwoya iwacu biraribwa kandi nanjye ndabirya kuko bikungahaye mu ntungamubiri. Abana babirya abagore bakabirya. Bishobora kuribwa n’uwo ariwe wese kandi akagira ubuzima bwiza”.

Hamuritswe ibiribwa byo mu bihugu bitandukanye
Hamuritswe ibiribwa byo mu bihugu bitandukanye

Tuyishime Delphine umwe mu banyarwanda bafashe kuri ibyo binyabwoya nk’ifunguro bakabirya avuga ko byamuryoheye n’ubwo byari bayabatangaje kuko ari umuco utamenyerewe mu Rwanda.

Yagize ati “ Ibinyaboya nabiriye numva biraryoshye cyane ku buryo nta kibazo nabibonyemo mu buryohe bwabyo”.

Abakomoka muri Zambiya bitabiriye iryo serukiramuco bavuga ko ibinyabwoya iwabo babifata bakabyanika bikuma ubishatse akaba yabikaranga agakora isosi akabirisha ubugari.

Col Justus Majyambere,umuyobozi ushinzwe inyigisho mu ishuri rikuru rya gisirikare mu Rwanda yavuze ko hategurwa iryo serukiramuco byari mu rwego rwo kumenya imico yabo babana ku buryo bituma bamenyana kurushaho.

Yagize ati “ Ibibazo by’umutekano byinshi ntabwo bikigira umupaka w’ibihugu niyo mpamvu bisaba ko tumenyana no mu buryo bw’imico”.

Imbyino nyarwanda
Imbyino nyarwanda

Col Mujyambere yakomeje avuga ko kugira ngo habeho Afurika imwe n’icyerekezo kimwe bisaba ko abantu bamenyana ndetse umuco ukabigiramo uruhare mu kubahuza.

Ati “ Ntabwo twagira Afurika imwe abantu bataziranye kandi ibintu byinshi bituma abantu bamenyana harimo imico itandukanye”.

Iri serukiramuco ryari ryitabiriwe n’u Rwanda, Kenya, Malawi, Uganda, Zambia, Ghana, Nigeria, Senegal, Ethiopia, Tanzaniya na Sudani y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo se ko kubibona bigoye, bo barabyorora!

L’enfant de Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 16-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka