Kurera umwana no kumwitaho ni ukwiteganyiriza - Madame Jeannette Kagame

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurinda Umwana Imirimo Mibi n’uw’Umwana w’Umunyafurika, ababyeyi bibukijwe ko kurera neza abana bakabitaho baba barimo kwiteganyiriza.

Madamu Jeannette Kagame aha ikinini umwe mu bana bari bitabiriye uyu munsi.
Madamu Jeannette Kagame aha ikinini umwe mu bana bari bitabiriye uyu munsi.

Ni umunsi wizihijwe ku rwego rw’igihugu i Gikoba mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Shonga, kuri uyu wa 18 Kamena 2016.

Madame Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru, yibukije ababyeyi ko kurera neza abana bakanabitaho bakiri bato biba ari ukwiteganiriza.

Ati “ Iyo tuvuze ngo umwana ni umutware bisobanuye ko akwiye gufatwa neza mu muryango, twavuga ngo apfa mwiterura tukibutsa ko akwiye kurerwa akiri muto, tukibutsa ko kwita ku mwana no kumurera neza uba witeganyiriza kuko baravuga ngo uwima umukungu yima umwana.”

Yakomeje asaba abayeyi kubyara abo bateganirije hagamijwe imibereho myiza yabo. Yahereyeho anenga kuba abana barenga ibihumbi 24 mu Ntara y’Iburasirazuba barataye ishuri.

Yavuze ko nubwo abenshi bayagarujwemo ariko bitari bikwiye, asaba ubuyobozi, ababyeyi n’abarimu gufatanya gushaka igisubizo kirambye cy’abana bata ishuri.

Yishimiye ariko na none ko abana 693 bakuwe mu mihanda mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse 578 bagasubizwa mu miryango bakomokamo.
Akaba yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’ababyeyi.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Diane Gashumba.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba.

Abana ariko, na bo yabasabye kugira uruhare mu bibakorerwa bakareka kwishora mu bitabubaka kuko bibaviramo ingaruka mbi nyinshi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko guta amashuri kwa bamwe mu bana ari uburangare bw’ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi abasaba gushyira imbaraga ku kwita ku bana.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya.

Naho Lamine Mane, uhagarariye UN mu Rwanda, yashimye Leta y’u Rwanda ku ngamba ifite zigamije kubungabunga uburenganzira bw’umwana anizeza ubufatanye.

Muri ibyo birori, banahembye amatsinda arindwi y’imigoroba y’ababyeyi akora neza ahabwa televiziyo na radio.

Abatishoboye icumi bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe na bo bahawe inka, bizeza kuzitaho zikazabahindurira imibereho, ndetse n’abana 200 bo mu miryango itishoboye bahabwa ibikoresho by’ishuri.

Uretse ibyo, habaye no kuvura abana barwaye indwara z’amaso n’amenyo, kandi na Urwunge rw’Amashuri rwa Shonga ruhabwa mudasobwa 50.

Abana baririmbye bizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika.
Abana baririmbye bizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ibi uvuga nukuri Mama Rwanda, umwana witaweho n’inyungu z’iguhugu rwose ,kandi ikintu tukigishimisha nuko wowe ibi uvuga ubishyira mu bikorwa abanyarwanda twishimira kukugira nk’umubyeyi urebera abanyarwanda akita kubatagira kivurira , ibi tuzahora tubigushimira

lambert yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Umubyeyi iteka ryose arigaragaza, uburyo yita ku bana, akabarinda icyo aricyo cyose cyabahungabanya. Duterwa ishema no kuba tugufute nk’umubyeyi nyakubahwa Jeanette Kagame. Ujye ukomeza uduhere abana uburere, n’ubuzima buzira umuze. Turakwishimira cyaneee

manzi yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

First Lady Turamushyigikiye,mbere Na Mbere Abana.

Habiyaremye Jean Luc yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka