Kurera umwana ngo si ukumutereka mu nzu nk’ivaze

Nisengwe Nadia umubyeyi wa Karangwa Natacha, umwana ufite impano y’ubusizi, asanga ari inshingano z’umubyeyi gushyigikira umwana mu mpano afite.

Nisengwe Nadia ari kumwe n'umwana we Karangwa Natacha
Nisengwe Nadia ari kumwe n’umwana we Karangwa Natacha

Natacha ni umwe mu bana b’abasizi barushije bagenzi babo mu marushanwa ya “Kigali Itatswe n’Ubusizi” yabaye tariki 28 Mutarama 2017, ategurwa na Transpoesis.

Muri ayo marushanwa Natacha, w’imyaka 19 y’amavuko yabaye uwa mbere mu bavuze imivugo yo mu rurimi rw’Icyongereza.

Nisengwe, umubyeyi wa Natacha, ubwo yaganiraga na KT Radio mu kiganiro gifasha abahanzi bakiri bato yavuze ko abaha hafi umwana we mu buryo bushoboka kandi akanamuha uburenganzira bwe akifatira ibyemezo.

Ibyo ngo nibyo byatumye umwana we amenya impano afite y’ubusuzi, arayikurikirana bituma yitabira n’amarushanwa arayatsinda.

Akomeza avuga ko buri mubyeyi akwiye gushyigikira umwana we mu mpano afite aho kumutererana no kumubuza uburenganzira bwo kwihitiramo.

Yungamo ko buri mubyeyi agirira impungenge umwana we bitewe n’ibyemezo ashobora kwifaitira ariko ngo ni ngombwa kumugirira icyizere.

Agira ati “Ugomba kumugirira icyizere,ukamenya ko uburere wamuhaye, ibyo wamubwiye, bitaciye ku ruhande. Kandi nta buryo wamenya ko byagize umumaro ku buzima bwe utamuretse kugira ngo nawe akore umurebe.

Umugenzure, umukurikirane, kandi kumuha uruhusa n’uburenganzira si ukumwihorera ngo umujugunye.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uburere umubyeyi aba yarahaye umwana we agomba kumureka akagira amahitamo ye.

Ati “Iyo ureze umwana menya ko atari ivase utereka mu nzu. Wamuhaye uburere ariko nawe ni umuntu afite amahitamo ye, afite amarangamutima ye, afite ibyo akunda ntakunda, afite ibyo ashoboye ntashoboye afite n’imbaraga ntafite.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko usanga hari igihe umwana biba ngombwa ko ajya muri gahunda ze nijoro. Aho ngo ntibiba byoroshye ariko ngo iyo bibaye ngombwa umubyeyi yaherekeza umwana we aho kumubuza uburenganzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka