Kurangiza kaminuza ukongeraho ubumenyingiro bitanga amahirwe y’akazi

Abarangije kaminuza mu mashami atandukanye bahitamo kongeraho ubumenyingiro kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakihangire bityo bave mu bushomeri.

Bamwe barangiza kaminuza bagahitamo kongeraho amasomo y'ubumenyingiro. Uyu yize gukoresha imashinizi zihinga. Iyi ni itera umuti mu butaka
Bamwe barangiza kaminuza bagahitamo kongeraho amasomo y’ubumenyingiro. Uyu yize gukoresha imashinizi zihinga. Iyi ni itera umuti mu butaka

Babivuze ubwo basurwaga na Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Uwizeye Judith n’abandi bayobozi, aho bigira mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu majyepfo, riri muri Huye (IPRC South), tariki ya 14 Ugushyingo 2015.

Iri shuri ryigisha ubuhinzi bukoranywe ikoranabuhanga, guteka, kubaka, amashanyarazi no kubaza.

Nkundimana Vincent, wize ubuhinzi muri kaminuza ariko akaba yari amaze igihe kinini nta kazi afite, ngo yizeye ko ubumenyingiro arimo kwiga buzatuma atazongera gushomera.

Aba ni abanyeshuri biga kubaka mu ishuri rya IPRC South
Aba ni abanyeshuri biga kubaka mu ishuri rya IPRC South

Agira ati “Muri iki gihe ntawukirisha “theories” (amagambo gusa)! Nkubu ndimo kwiga guhingisha imashini kandi mfite icyizere ko nimva hano nzabona akazi bitangoye kuko ubu ikigezweho ari ibintu bifatika.”

Mukayiranga Jacqueline wiga ibyo guteka yari yarize icungamutungo muri kaminuza, avuga uko yabihisemo.

Agira ati “Nyuma yo kumara igihe kinini nta kazi, naje kwiga hano ibijyanye no guteka kandi mbona ari ibintu byiza bizangirira akamaro. Nindangiza kwiga nzishyira hamwe n’abandi twake inguzanyo twikorere.”

Amwe mu mafunguro ategurwa n'aba banyeshuri biga guteka muri iri shuri
Amwe mu mafunguro ategurwa n’aba banyeshuri biga guteka muri iri shuri

Marie Josée Mukantwari, wize ibyo kurengera ibidukikije, avuga ko kwiga gukoresha ibyuma bikoreshwa mu buhinzi nta cyo bimutwaye nk’umukobwa.

Agira ati “Gukora iyi mirimo numva ari ibisanzwe kuko nta murimo umukobwa atakora afite ubushake. Niba nshobora kuzamura isuka ngahinga ntabwo nananirwa kuyobora imashini cyane ko numva mbikunze.”

Abayobozi bareba ubwiza bw'amafoto yafashwe n'abigiye gufotora muri Kigali Today Ltd
Abayobozi bareba ubwiza bw’amafoto yafashwe n’abigiye gufotora muri Kigali Today Ltd

Aba bose bashima gahunda ya NEP Kora Wigire, kuko ngo yatumye abagera ku 1782 biga imyuga izabagirira akamaro kandi ntacyo bishyuzwa.

Muri IPRC South kandi habereye igikorwa cyo kumurika amafoto yafashwe n’abanyeshuri bigiye umwuga wo gufotora mu Kigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, bikaba na byo biri muri gahunda ya NEP Kora Wigire.

Minisitiri Uwizeye yashimye uko iyi gahunda irimo kugenda, anakangurira abatarayimenya kuyitabira.

Agira ati “Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda barasabwa kuyimenya, bakayitabira kuko ituma bongererwa ubumenyi bityo bakabona akazi bitabagoye.

Cyangwa bakakihangira kuko bahita banahabwa inguzanyo y’ibikoresho byo gutangirana bakazishyura igice.”

Bize gukoresha amamashini atandukanye ndetse biga no kuyakora yagize ikibazo
Bize gukoresha amamashini atandukanye ndetse biga no kuyakora yagize ikibazo

Mbere yo gusura IPRC South, aba bashyitsi babanje gusura ibikorwa NEP Kora Wigire itera inkunga mu Karere ka Nyamagabe.

Biga guhinga no gutera intabire bifashishije imashini bikabafasha guhinda ahanini mu gihe gito
Biga guhinga no gutera intabire bifashishije imashini bikabafasha guhinda ahanini mu gihe gito
Ibi ni ibikoresho bibazwa n'abanyeshuri biga muri iri shuri
Ibi ni ibikoresho bibazwa n’abanyeshuri biga muri iri shuri
Abize kubaka muri iri shuri bavamo bashakishwa ku masoko
Abize kubaka muri iri shuri bavamo bashakishwa ku masoko
Barangiza kwiga muri iri shuri ari abahinzi ba Kinyamwuga
Barangiza kwiga muri iri shuri ari abahinzi ba Kinyamwuga
Minisitiri muri MIFOTRA amurikirwa amafoto y'abahuguwe na Kigali Today ku nkunga ya NEP
Minisitiri muri MIFOTRA amurikirwa amafoto y’abahuguwe na Kigali Today ku nkunga ya NEP
Yashimiye cyane Umuyobozi wa Kigali Today Kanamugire Charles kuri aya mahugurwa y'ingirakamaro
Yashimiye cyane Umuyobozi wa Kigali Today Kanamugire Charles kuri aya mahugurwa y’ingirakamaro
Amafoto yamuritswe yafatanywe ubuhanga bukomeye
Amafoto yamuritswe yafatanywe ubuhanga bukomeye
Abanyeshuri biga muri iri shuri batangaza ko bizeye kuzigirira akamaro bakanakagirira igihugu
Abanyeshuri biga muri iri shuri batangaza ko bizeye kuzigirira akamaro bakanakagirira igihugu
Minisitiri yabizeje inkunga ishoboka mu kubafasha kwiteza imbere
Minisitiri yabizeje inkunga ishoboka mu kubafasha kwiteza imbere

Photo Btamuriza Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imyuga ni ngenzi kuko ikenerwa mubuzima bwaburi munsi.

edmond nizeyimana yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

NEP programme ni nziza, kandi ni imwe mu nzira zizagabanya ubushomeri mu banyarwanda. Thanks to Rwandan Leaders.

Vincent yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka