Kumva ko tuzabaho ari uko dusabye akazi twarabirenze – AERG Huye

Abanyamuryango ba AERG ishami rya Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye UR Huye, ubwo bizihizaga isabukuru y’Imyaka 21 uyu muryango umaze ushinzwe, batangaje ko hari urwego bamaze kugeraho mu nzira yo kwigirira akamaro batiringiye akazi ka Leta.

Rulinda Frank umuhuzabikorwa wa AERG Huye avuga ko urugendo rwo kwigira barutangiye
Rulinda Frank umuhuzabikorwa wa AERG Huye avuga ko urugendo rwo kwigira barutangiye

Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’uyu muryango muri UR Huye Frank Rurinda, nyuma y’impanuro bahawe na Vincent Ntaganira umwe muri 12 bashinze Umuryango wa AERG

Impanuro za Ntaganira zibanze mu gusaba aba banyeshuri kwiga bashishikaye, banatekereza ku ko bagomba kubaho nyuma y’amasomo, kuko akazi ka Leta itanga ari gakeya, kakaba katakwirwa abize bose.

Atanga izo mpanuro yagize ati “Akazi Leta itanga ni 3% y’akazi kose kari mu gihugu. Ni ugutekereza uko muzabaho, mugatekereza kuri EAC (East African Community), mugatekereza ku kwikorera, kugira ngo n’uwakwishe atazishima ko wabaye imbwa.”

Nyuma y’izo mpanuro Frank Rulinda yagize ati” Tugenda duhuza ubushobozi tugakora imishinga mitoya itubyarira inyungu. Tunatekereza ko iyo mishinga mitoya izabyara iminini. Kumva ko tuzabaho ari uko dusabye akazi twarabirenze. Leta yaduhaye amahirwe yo kwiga, twiteguye kwigira no guteza imbere igihugu cyacu.”

Muri uyu muhango kandi aba banyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanguriwe kurushaho gufata iya mbere mu kwamagana ndetse no kurwanya uwo ari we wese wazagerageza gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ntaganira yabahaye ubu butumwa agira ati “Uwo ari we wese, n’iyo mwaba muvukana, n’iyo yaba ari umugore wawe cyangwa umwana wawe, agashaka kugira ngo ibyo igihugu kimaze kugeraho abishwanyaguze, uzabe uwa mbere kumwamagana. Azaba ari umwanzi wawe.”

Ntaganira Vincent ni umwe mu batangije Umuryango wa AERG mu 1996
Ntaganira Vincent ni umwe mu batangije Umuryango wa AERG mu 1996

Muri uyu muhango wari wanitabiriwe n’Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr Dusingizemungu yakanguriye uru rubyiruko gufata iya mbere mu kwamagana abapfobya Jenoside, kuko bakiri benshi kandi bafite intwaro zose zikomeye zo gusibanganya amateka mabi ya Jenoside.

Mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, kuri ubu hari abanyeshuri bakomoka ku babyeyi barokotse jenoside 750, ari na bo bibumbiye muri AERG.

Mu Rwanda hose, Theophile Ruberangeyo, Umuyobozi mukuru w’ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, avuga ko abari kwiga muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye ari ibihumbi 41159.

Ruberangeyo Theophile Umuyobozi mukuru w'Ikigega FARG
Ruberangeyo Theophile Umuyobozi mukuru w’Ikigega FARG

Akavuga kandi ko abamaze kurangiza amashuri yisumbuye ari ibihumbi 95, naho abamaze kurangiza Kaminuza ai ibihumbi 48. Amafaranga amaze kwifashishwa mu myigire yabo ari miriyari 128.

Ibi birori byasusurukijwe n'abasoe ndetse n'Inkumi z'itorero rya AERG ryitwa Inyamibwa
Ibi birori byasusurukijwe n’abasoe ndetse n’Inkumi z’itorero rya AERG ryitwa Inyamibwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

izompanuro twarazishimiye ,kandi zatumye twongera kwiyumvamo ikizere

Hainshuti janvier yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

Komera AERG mubyeyi udukujije,
twakubonye tugukeneye uraduhoza,
uduhuza n’abandi dusangiye ibyago byo kubura ibyishimo mu mabyiruka, tukigana tukaganira tukagorwana tugasangira akabisi n’agahiye,
reka dushime abagushinze bakiha inshingano zo kudushimisha, bakaturera nabo ari bato, tukabaririra bikabarenga, bakarenzaho bagatsinda.

Nabonye abavandimwe tutava mu nda imwe,
bandinda guseba rwose ntawatinyuka kunyita nyakamwe,
ub ndatuje ndatunganiwe ndiho neza mparanira kubigira byiza cyane, nduta benshi mu baduteje aya matage yo gutana n’abacu batuye mu mitima yacu, abatabazi bakabatahurira ku matongo badusigiye dore ko imitungo yo yatikiye, abari abaturanyi bakayitubya ngo itoongera time ya TIG.

Komera ngobyi iduhetse,
abawe tuberewe no kubaho cyane,
erega dufite n’abadukomokaho,
bahibibikanira gukomeza iyo ntambwe,
Uruhongore rwo gahorana amahoro.

Kubaho neza niko guhora, nitubigeraho tuzaba dutsinze rwose

Alpha yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Urakoze gushima AERG, twese yatubereye ingobyi y’ubuzima, ikiraro cy’ubuzima butazima.

Lee yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

AERG numubyeyi wacu turayishima cyane. Kdi na coordinator wacu Frank turamwemera ni Indira cyane

Mukabari Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka