Kugenzura iyubahirizwa rya “Gender” bigiye kugezwa mu midugudu

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (GMO) rugiye kwagura ibikorwa byarwo kugera ku midugudu ngo bigere kuri benshi.

Jean Paul Kabera, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Gender muri GMO
Jean Paul Kabera, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Gender muri GMO

Byavugiwe mu biganiro uru rwego rwagiranye n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta, iz’ab’ikorera na sosiyete sivile, tariki 31 Mutarama 2017.

Muri ibyo biganiro hagaragajwe ko ubusanzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo byakorerwaga ku rwego rwo hejuru gusa ntibigere ku muturage wo hasi.

Kabera Jean Paul, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Gender muri GMO, avuga ko muri gahunda bafite mu myaka itanu iri imbere harimo kugeza ibikorwa by’uru rwego mu mudugudu.

Agira ati “Byagaragaye ko ubugenzuzi bwa ‘Gender’ bwakorerwaga ku rwego rwo hejuru. Ubu tugiye kujya tureba ku rwego rw’uturere niba igenamigambi rikorwa ryita ku buringanire, ndetse ibi bikorwa bikajya ku mirenge, ku tugari no ku midugudu kugira ngo bigere kuri benshi.”

Akomeza avuga ko ibi bizatuma ihohoterwa rikorerwa igitsinagore rigabanuka ndetse rikaba ryacika kuko ibikorwa byinshi byo kurirwanya bizaba byegerejwe abaturage.

Mary Barikungeri, umuyobozi wa Rwanda Women Network avuga ko yishimiye iki cyemezo kuko ngo kizoroshya imikoranire.

Agira ati “Kuza gukorera mu nzego zo hasi ni igitekerezo cyiza GMO yagize kuko tuzashobora guhuza imbaraga, tugire aho duhuriza ibikorwa byacu bityo n’igenzura basanzwe bakora riborohere.”

Yongeraho ko ibi bizabongerera imbaraga nka sosiyete sivile, zo gukomeza gufasha abagore kumenya inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izindi, icyo zibamariye n’icyo bakora ngo bazibyaze umusaruro ujyanye n’ibyifuzo byabo.

Ibiganiro bya GMO byitabiriwe n'abaturutse mu nzego zitandukanye
Ibiganiro bya GMO byitabiriwe n’abaturutse mu nzego zitandukanye

Madamu Barikungeri avuga kandi ko mu cyaro hakiri abagore benshi batarasobanukirwa n’ibijyanye n’uburinganire.

Ati “Turacyahura n’abagore bacyitinya, abagore bumva ko nta jambo bafite imbere y’abagabo ndetse n’abandi usanga bataramenya n’ibihe u Rwanda rugezemo.
Dushishikajwe no gukangurira abagore kumenya igihugu aho kigeze, bamenye ibyiza birimo banabigire ibyabo.”

GMO ivuga ko muri iyi myaka itanu iri imbere (2017-2022), bazibanda ku kongerera ubushobozi abagore, bakigira bityo ntibakomeze kwitinya kuko ngo ari na ho haturuka ihohoterwa, cyane ko ngo kugeza ubu 99% by’abahura n’ihohoterwa ari abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka