Kubana badasezeranye bituma benshi bagera mu zabukuru bacyitwa ingaragu

Umuryango wita ku bana batagira ubafasha (SOS) uvuga ko hari ingo nyinshi z’Abaturarwanda babana batarasezeranye, bakarinda basaza bitwa ingaragu.

Mu basezeranye mu mategeko kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Rukomo, harimo abageze mu zabukuru
Mu basezeranye mu mategeko kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Rukomo, harimo abageze mu zabukuru

Uyu muryango wabitangaje nyuma y’ubukangurambaga wakoreye bamwe mu batuye mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi, bwatumye biyemeza gusezerana kuri uyu wa kabiri.

Mu miryango 116 yasezeranye imbere y’amategeko muri uwo murenge, hagaragayemo abageze mu zabukuru barengeje imyaka 77.

Umwe mu basezeranye, ni umusaza witwa Buhinja Ndejeje w’imyaka 77 washyingiranywe n’uwitwa Mukamparirwa Patricie w’imyaka 47, bakaba bari bamaranye imyaka irenga 11 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Agira ati ”Ubu nitwaga umusiribateri nyamara mfite abana n’abuzukuru, umwuzukuru wanjye mukuru afite nk’imyaka 20, ariko abo buzukuru nababyaye ku mugore wa mbere witabye Imana, nawe ntabwo twari twaraseranye”.

Undi musaza w’imyaka 50 witwa Butera Bernard washakanye na Nyiraneza Venancie mu myaka 25 ishize, bafitanye abana batanu barimo ufite imyaka 21.

Butera avuga ko babanaga bafitanye urwikekwe, aho yageraga akabwira uwo bashakanye ko ashobora kumusiga akajya i Kigali gushaka undi mugore umurusha uburanga.

Nyiraneza washakanye na Butera yakomeje agira ati ”Gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko biradufashije kuko abana banjye bitwaga ibinyendaro, ariko ubu bahawe agaciro muri Leta”.

Umuryango SOS uvuga ko wahisemo gufasha ababana batarasezeranye mu turere tune ukoreramo, bitewe n’uko wabonaga inshingano zawo zo gukemura ibibazo by’abana zitagerwaho.

Umukozi w’uyu muryango ushinzwe gahunda yo gufashiriza abana mu miryango no mu bigo, Amon Nkurunziza agira ati ”Abanyarwanda benshi burya babana badasezeranye, benshi cyane ku buryo barenga 50%”

“Nguhaye nk’urugero muri Kayonza honyine duherutse gufasha gusezeranya imiryango irenga 4,000 mu murenge umwe gusa. Mbere yo gusezerana umwe aba akiri umuhungu undi ari umukobwa, abo bana se ni abande!”

Umuryango SOS uvuga ko hari abana 300 urimo gufashiriza mu miryango yabo, ariko bitewe n’impungenge z’uko inkunga ubagenera yakwangirika kubera ababyeyi babo batasezeranye, wahisemo kubanza kubibafashamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umva uzi kwigisha ariko iyo wanditse imana numva unteye icyo n’iki rwose. Wagiye wubaha iyakuremye niba ariyo uvugira?kwandika Imana n’inyuguti nkuru bigusaba iki kindi?kereka rero niba Imana mvuga atariyo uba ushaka kuvuga.

Karire yanditse ku itariki ya: 17-08-2018  →  Musubize

Kubana mudateye igikumwe,bitera ibibazo byinshi.Dukurikije amahame (principles) ya Bible,abantu bagomba gusezerana imbere y’amategeko.Iyo barongoranye bateye igikumwe,baba "umubiri umwe" (Itangiriro 2:24).Ibi byateye ku isi hose,abakobwa bakabana n’abahungu bishimisha muli sex,bibabaza imana cyane.Nubwo babeshyana ngo "bali mu rukundo",hafi ya bose barahararukana bagatandukana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bazi ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.

Mazina yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka