KT Radio yatangiye kumvikana mu Burengerazuba bw’igihugu

Kuva KT Radio yatangira kumvikana mu gace k’Iburengerazuba bw’igihugu, abagaturiye bemeza ko batangiye kumva ibiganiro n’amakuru bishya batari basanzwe bamenyereye.

Umunara wa Karongi wifashishwa mu gusakaza KT Radio mu Burengerazuba kuri 103.3.
Umunara wa Karongi wifashishwa mu gusakaza KT Radio mu Burengerazuba kuri 103.3.

Kuva kuwa Gatanu tariki 13 Mata 2017, abatuye iyi ntara bari kumvira iyi radiyo ku murongo wa 103.3 Fm, nyuma y’uko muri iyi ntara hageraga radiyo ishatu gusa mu zivugira i Kigali.

Abatuye Intara y’Iburengerazuba batandukanye bavuga ko uyu murongo mushya ugiye kubakura mu bwigunge bamenya amakuru yabereye mu gihugu hose, nk’uko bivugwa na Karangwa Aphonse wo mu Karere ka Rutsiro.

Bamwe mu bagize itsinda ry'abatekinisiye bari mu gikorwa cyo gushyiraho iyi mirongo mishya ya KT Radio.
Bamwe mu bagize itsinda ry’abatekinisiye bari mu gikorwa cyo gushyiraho iyi mirongo mishya ya KT Radio.

Yagize ati ʺAha mu gace kacu muri radiyo zivugira I Kigali twumvaga Flash na Radiyo Rwanda gusa, ariko twumvishe Kt Radiyo biradushimisha kuko amakuru yayo twajyaga tuyabona ku rubuga gusa akadushimisha, iyi radiyo rero iradufasha kuva mu bwigunge.”

Munyakayanza Thadee wo mu Karere ka Karongi, nawe ati ʺKuva kera nkurikira amaradiyo cyane, ariko numvise iyi nshya ya Kiti radiyo (KT Radio) numvise amakuru yayo azajya amfasha kumenya uko igihugu cyose kiriwe cyangwa cyaraye.ʺ

Bitembeka-Prosper-(Hagati), umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd bakurikirana iki gikorwa.
Bitembeka-Prosper-(Hagati), umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd bakurikirana iki gikorwa.

Kanamugire Charles, umuyobozi w’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, avuga ko ari muri gahunda yacyo yo kugeza ku banyarwanda bose amakuru y’igihugu cyabo.

Ati ʺNi mu rwego rwo kuzuza intego yacu yo kugera kuri buri munyarwanda aho ari hose, uri mu gihugu tukabikora cyane tubinyujije kuri radiyo ariko by’akarusho n’abari hirya no hino ku isi tukabageraho duciye kuri interineti ku rubuga.ʺ

Yavuze ko ari umurongo wa kane KT Radio ishyizeho, ukazakurikirwa n’uwa gatanu uzashyirwa i Mugogo mu Karere ka Nyabihu.

Ati “Umwihariko wacu ni ukwita ku makuru cyane kurusha izindi gahunda, tukayageza ku banyarwanda tubicishije k’mwihariko wacu na none wo kugira abanyamakuru mu gihugu hose.ʺ

Uyu murongo wa 103.3 uje usanga uwa 107.9 wumvikanira mu Burasirazuba (wasimbuye uwa 102), uwa 96.7 wumvikanira mu bice by’umujyi wa Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, n’uwa 107.9 wumvikanira mu Majyepfo.

Umurongo mushya uri gukorwa ku munara wa Mugogo mu Karere ka Nyabihu wa 101.1 niwo ugomba kuzorohereza abatuye Intara y’amajyaruguru kubasha kumva neza KT Radio.

Nyuma yo kugira imirongo itanu mu gihugu, KTRadio ikaba aza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Radio Rwanda mu kumvikana ahantu henshi mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose Kt Radio Turabakunda.Amajyaruguru Mugire Bwangu Turabategereje

Israel yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

ntimureba ahubwo mwari mwaradushyize mu bwigunge tugiye kongera kumva gasana

thierry yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka