KT Radio muri Radio enye zumvikana henshi mu Rwanda

KT Radio y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd ni imwe muri Radio enye zumvikana ahantu henshi mu Rwanda.

KT Radio yumvikana ahantu hangana na 70% mu Rwanda hose
KT Radio yumvikana ahantu hangana na 70% mu Rwanda hose

Ibyo bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyashyize ahagaragara.

Radio Rwanda ni iyo iza ku isonga mu kumvikana ahantu henshi kuko yumvikana mu gihugu hose ku gipimo cya 98%.

Ibifashijwemo n’insakazamajwi za yo 25 ziri hirya no hino mu gihugu. Ikurikirwa na Radio Maria yumvikana ku gipimo cya 80% nayo ikaba ifite insakazamajwi enye.

Zikurikirwa na KT Radio na Radio Flash zombi zumvikana mu gihugu ku gipimo cya 70%.

KT Radio ifite insakazamajwi eshatu, imwe ku musozi wa Jari, indi i Huye n’indi iri i Nyarupfubire mu ntara y’Iburasirazuba. Nizo zituma yumvikana mu Rwanda ku gipimo cya 70%.

Iyi radio kandi inumvikana mu bihugu bituranye n’u Rwanda, mu bice bimwe na bimwe by’Uburundi, Uganda na Tanzania.

Uduce two mu Rwanda KT Radio yumvikanamo
Uduce two mu Rwanda KT Radio yumvikanamo

Kugeza ubu mu Rwanda hari Radio zisaga 25. Uretse Radio Salus yumvikana ku gipimo cya 65, izindi nyinshi zumvikana ku gipimo cya 60% ndetse hakaba hari n’izitageza ku gipimo cya 20% ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kt Radio Turayikunda Cyane Nikomereze Aho Igere No Kuri 97%

Archimed Lampard Softiware yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

muraho!!ndi Karongi mu mujyi ariko ntago tubumva natwe muzagerageze!

karamaga yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka