KT Radio iraganira na Pasiteri Mpyisi Ku ifungwa ry’insengero kuri iki cyumweru
Mu kiganiro cy’Iyobokamana cyitwa Inspiration on Sunday kiba buri cyumweru guhera Saa mbiri z’amanywa kugera Saa yine n’igice kuri KT RADIO, Pasiteri Mpyisi ukomoka mu idini y’Abadivantisiti, azaganiriza abantu Ku ifungwa ry’insengero zitujuje ubuziranenge rimaze iminsi rikorwa.
Mu rwego rwo guca akajagari mu nsengero zitujuje ubuziranenge, mu Mujyi wa Kigali gusa hari hamaze guhagarikwa insengero zigera kuri 700.
Iki gikorwa cyakomereje no mu Ntara, nticyakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’amatorero aho bamwe muri bo banifuje kugitambamira, batandatu muri no bakaba bakurikiranywe n’amategeko.
Pasiteri Mpyisi usanzwe agira byinshi atangaza Ku mibereho y’abakirisitu ndetse n’amadini muri rusange, Kuri iki cyumweru
Araba ari muri studio za KT Radio avuga kuri iri fungwa rimaze iminsi ry’insengero.
Abifuza gukurikira Past Mpyisi muri iki kiganiro bazacyumva Ku mirongo ya KT Radio ikurikira.
96.7FM, 107.9 FM, 103.3 FM, 101.1FM na 102 FM. Abacikanywe n’iki kiganiro bongera kucyumva ku cyumweru saa mbili z’ijoro.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYORWOSE HARINSENGERO USANGAZARASHINZWE NIBISAMBO BYIRIRWABIBESHYA ABA KIRUSITU.
Ndabasaba kutajya mugoroba interview umukazana Pasteur Mpyisi Abantu banga na nawe ntibaba bagitekereza neza. Ibyavuze byinshi ntabgo aba yabitekereje neza. Murakoze.
Ibyo LETA ikora,nibyo.LETA igendera kuli politike yayo yo gusaba abantu gukorera ahantu heza.Biriya byo gusengera mu nzu z’abantu cyangwa hagati y’ingo z’abantu nta Parking,toilets,...ntabwo aribyo,Ikindi kandi,nubwo zitwa INSENGERO,usanga ziba zigamije kwishakira amafaranga binyuze ku Cyacumi,mu gihe YESU abanyamadini bitwaza,yaradusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Intumwa PAWULO,yaduhaye urugero.Yirirwaga agenda imisozi abwiriza abantu.Nyamara nta Cyacumi yigeze asaba.Ahubwo yakoraga n’akandi kazi gasanzwe,akitunga.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.Abigishwa ba YESU bose,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Abantu badasaba Icyacumi,nyamara aribo bonyine babwiriza mu mihanda n’ahantu hose ku buntu nkuko Yesu n’abigishwa be babigenzaga,ni abahamya ba Yehova gusa.Mwibuke ko na Pastor MPYISI aherutse gushinja Pastors bose ko baba bishakira Icyacumi gusa.Icyo gihe MPYISI yasabye abantu bose yaririye amafaranga binyuze ku cyacumi.Ntabwo ari Insengero z’imana,ahubwo ni Centers for Tithe Collection.Tithe ni Icyacumi.
Muzanagishyire kuri Youtube tuzagisangeho
Murakoze!