Korea y’Epfo igiye gufasha u Rwanda kongera ikoranabuhanga

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga cya Korea y’Epfo (NIA), agamije ubufatanye no gushingira ku bunararibonye bw’icyo gihugu.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana hamwe n'Umuyobozi wa NIA/Korea, Byung-Joh Suh, bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu ikoranabuhanga.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana hamwe n’Umuyobozi wa NIA/Korea, Byung-Joh Suh, bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu ikoranabuhanga.

Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasobanuye ko ubufatanye bugamije gufasha kwiyubaka kw’ikigo kikirimo kwigwaho, kizaba ari icyo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA).

Mu masezerano kandi hakubiyemo ko Korea y’Epfo izubaka muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami Nderabarezi, ikigo cy’icyitegererezo gitanga ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’amakuru, byafasha abantu guhanga udushya.

Korea y’Epfo yemeye no kuzajya yohereza impuguke z’abakorerabushake, baza kwerekera Abanyarwanda uburyo ikoranabuhanga ribyazwa umusaruro.

Ministiri Nsengimana yagize ati ”Ikigo NIA cya Korea gifite uburambe bw’imyaka 30. Kimaze kugira ubunararibonye mu gushyiraho politiki zo guteza imbere igihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga. Gukorana na cyo bizatuma natwe twihuta mu kugira ubwo bunararibonye.”

Yavuze kandi ko abafatanyabikorwa ba NIA bazaba abafatanyabikorwa ba RISA, ndetse ko Abanyakorea bazafasha u Rwanda kwihutisha gahunda yiswe Smart-Rwanda, yibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, mu burezi, mu buzima, muri servisi no mu bushakashatsi.

Ku ruhande rw’igihugu cya Korea y’Epfo, Byung-Joh Suh ukuriye ikigo NIA, yashimye ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku buryo ngo gukorana na rwo bizorohereza abikorera b’iwabo kuza muri Afurika.

Ikoranabuhanga rya Korea y’Epfo rimaze imyaka isaga 30 kandi icyo gihugu kikaba gifitanye imikoranire n’ibihugu 72 byo ku isi mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Igihugu cya Korea y’Epfo cyari gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kibinyujije mu Kigo cya Korea gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka