Kora Wigire irakataje mu guteza imbere “Made in Rwanda”

Gahunda ya NEP Kora Wigire Leta icisha mu kigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro(WDA), irakataje mu guha amahugurwa abakora mu nganda zo mu Rwanda.

Abayobozi muri MINEDUC, MIFOTRA, WDA n' Umuyobozi w' Akarere ka Gasabo, bamaze gusura uruganda C&H rukora imyenda
Abayobozi muri MINEDUC, MIFOTRA, WDA n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo, bamaze gusura uruganda C&H rukora imyenda

Iyi gahunda ifasha abanyenganda kubona byihuse abakozi bakeneye bahugukiwe mu bijyanye n’ibyo uruganda rugiye gukora, hagamijwe guteza imbere Made in Rwanda no guhanga imirimo mishya.

Byatangajwe na Gasana Jérôme umuyobozi mukuru wa WDA, ubwo we n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu basuraga bimwe mu bikorwa Kora Wigire yateye inkunga, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016.

Hamwe mu hasuwe ni uruganda rwa C&H Garment rukora imyenda, ngo rukaba rwitegura kugira abakozi bagera kuri 900, bahuguwe muri iyi gahunda nk’uko Gasana abivuga.

Abayobozi batandukanye basuye uruganda rukora imyenda rwa C&H Garment
Abayobozi batandukanye basuye uruganda rukora imyenda rwa C&H Garment

Yagize ati “Twumvikanye na C&H ku bakozi ikeneye, duhita duhugura 300 mu gihe cy’amezi atandatu, bahita babona akazi. Ubu hari abandi 600 bagiye kurangiza amahugurwa kandi na bo bazahita bahabwa akazi muri uru ruganda.

Ibi bifasha urubyiruko nyarwanda kubona umurimo kandi bikanarushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. (Made in Rwanda)”.

Avuga ko WDA igira uruhare runini mu gushaka no kwishyura abarimu batanga aya mahugurwa ndetse no kubabonera ibikoresho bikenerwa.

Uwiduhaye Diane umaze umwaka muri C&H, avuga ko ubumenyi afite mu kudoda bwatuma yibeshaho n’ubwo yaba atakiri muri uru ruganda.

Ati “Ndamutse mvuye hano nabasha kujya hanze nkikorera kuko nungukiye byinshi hano birimo kudodesha imashini zitamenyerewe hanze. Nshobora no kubona akazi mu rundi ruganda cyane ko batwemereye kuduha impamyabushobozi zemeza icyo umuntu yize.

Abakozi bo muri uru ruganda nyuma yo guhugurwa bahabwa impamyabushobozi zatuma bakora ahantu hatandukanye ubudozi bwa Kinyamwuga bakibeshaho
Abakozi bo muri uru ruganda nyuma yo guhugurwa bahabwa impamyabushobozi zatuma bakora ahantu hatandukanye ubudozi bwa Kinyamwuga bakibeshaho

Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta Uwizeye Judith, avuga ko iyi gahunda ya Kora Wigire igenda igera ku musaruro mwiza, ahereye ku mikorere y’udukiriro.

Ati “Nk’urugero twasuye agakiriro ka Gahanga kakira abantu benshi bakora imirimo inyuranye kandi kakanakira abashaka kwiga imyuga, ari bo bazavamo abatanga imirimo mu gihe kiri imbere”.

Abayobozi kandi basuye agakiriro ka Gahanga mu karere ka Kicukiro
Abayobozi kandi basuye agakiriro ka Gahanga mu karere ka Kicukiro

Nyuma yo gusura C&H n’agakiriro ka Gahanga muri Kicukiro, hasuwe ibindi bikorwa bitandukanye birimo ahakorwa umuhanda w’amabuye atandukanye n’ayarasanzwe akoreshwa.

Abatunganya aya mabuye n’abayubaka bakaba barahuguwe muri gahunda ya Kora wigire, bagahamya ko uyu mwuga uzabageza kuri byinshi.

Gahunda yo gusura ibikorwa biri muri gahunda ya NEP Kora Wigire izakomereza mu turere tunyuranye tw’igihugu, ikazasozwa ku ya 21 Ugushyingo 2016.

Mu ruganda rwa C&H aba basore barakora imitako ikoreshwa ku myenda imwe n'imwe
Mu ruganda rwa C&H aba basore barakora imitako ikoreshwa ku myenda imwe n’imwe
Abayobozi bashyize ahagaragara ikimenyetso cy'ubufatanye hagati ya NEP Kora Wigire n'uruganda C&H Garment
Abayobozi bashyize ahagaragara ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya NEP Kora Wigire n’uruganda C&H Garment
Aba bayobozi basuye aho abahuguwe na NEP mu gutunganya amabuye yo gukoresha imihanda bari gukorera bakora imihanda
Aba bayobozi basuye aho abahuguwe na NEP mu gutunganya amabuye yo gukoresha imihanda bari gukorera bakora imihanda
Abatunganya aya mabuye akoreshwa mu mihanda bahugurwa ku nkunga ya NEP Kora wigire
Abatunganya aya mabuye akoreshwa mu mihanda bahugurwa ku nkunga ya NEP Kora wigire
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka