Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara arega u Rwanda

Ibirego bya David Himbara byagaragaye ko ari nta shingiro bifite nyuma y’uko bari bishyuye asaga miliyoni 370Frw ngo bahabwe umwanya wo kurega u Rwanda kuri Kongere ya Amerika.

Ambasaderi Donald Yamamoto, uhagarariye inyungu z'Amerika ku mugabane w'Afurika, yavuze ko inshingano za mbere z'Amerika ku Rwanda ari ukurufasha mu rugendo rw'iterambere
Ambasaderi Donald Yamamoto, uhagarariye inyungu z’Amerika ku mugabane w’Afurika, yavuze ko inshingano za mbere z’Amerika ku Rwanda ari ukurufasha mu rugendo rw’iterambere

Kuri uyu kane tariki 28 Nzeli 2017, uwo mwanya barawuhawe banahabwa umwanya uhagije wo kuvuga ibibazo bafitanye na Leta y’u Rwanda. Ihurizo rya mbere bahuye na ryo ni uko komite bagombaga kugezaho ikibazo cyabo yari igizwe n’abadepite babiri gusa.

Ubusanzwe iyo Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika, iba igizwe n’abadepite icyenda (9) bashinzwe gukurikirana buri dosiye bahawe.

Irindi hurizo bahuye na ryo ni uko n’ubwo bahabwa umwanya imyanzuro ifatiwe muri iyo komisiyo, idashobora guhita ishyirwa mu bikorwa kuko bibanza gusaba izindi nzira n’iperereza byimbitse.

Ibiganiro byatangiye biyobowe na Depite witwa Chris Smith wari uherekejwe n’undi Mudepite ukomeye witwa Karen Bass.

Guverinoma ya USA yari ihagarariwe na Ambasaderi Donald Yamamoto, Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Afurika, nk’uko itegeko ribigena.

Abandi batumiwe banitabira ibyo biganiro harimo umuryango utegamiye kuri Leta witwa "Search for Common Ground", ukorera mu Biyaga bigari mu bijyanye ahanini no gukemura amakimbirane na "Amnesty International"umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Yamamoto yibukije abitabiriye ibyo biganiro ko politike y’ibanze ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku Rwanda, ari ukurufasha gukomeza gutera imbere mu gihe rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Icyizere Guverinoma n’Abanyarwanda bifitemo kirakwiye kuko igihugu gikomeje kubaka ahazaza heza hashingiwe k’ukubaka amahoro n’ubukungu.”

Kuri Himbara na Higiro bari batumiwe muri ibyo biganiro, wari umwanya mwiza kuri bo wo gukora ibishoboka byose bakagaragaza isura itari nziza ku Rwanda. Bwari ubwa kabiri bagarutse imbere y’iyo komite kuko no mu mwaka wa 2015 batanze ibindi birego.

Mu nkuru yacu iheruka twababwiye uko abo bagabo babifashijwemo na Rujugiro bishyuye miliyoni zisaga 372Frw (Amadorari y’Amerika ibihumbi 440), Kompanyi yitwa "Podesta Group" ivuganira abashaka gutambutsa ijwi ryabo mu buyobozi bw’Amerika.

Podesta Group ni yo yagombaga kubafasha kugera imbere y’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu bagatanga ibirego byabo.

Mu birego Himbara yatanze muri icyo kiganiro harimo ikijyanye n’inzu y’ubucuruzi ya Rujugiro izwi nka UTC yambuwe. Iyo nzu ikaba iherutse gutezwa cyamunara kubera ibirarane by’imisoro Rujugiro abereyemo Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro (RRA).

Mike Jobbins, wari uhagarariye “Search for Common Ground” yateye utwatsi ibyavugwaga na Himbara na Higiro, asaba ko Leta y’Amerika yakomeza gufasha u Rwanda n’akarere ruherereyemo.

Depite Smith ni we wasaga nk’aho ashaka ko Himbara na Higiro bagaragaza akababaro kabo ariko Depite Bass bari kumwe ntiyabishyigikira, asa n’ugaragaza ko ibirego by’abo bagabo nta shingiro bifite.

Ntibanatinze kuko Depite Bass yahise ava muri ibyo biganiro avuga ko agiye mu yindi gahunda, ariko asiga avuze ko ibyo abo bagabo baregamo Leta y’u Rwanda nta shingiro bifite.

Depite Bass yabishingiye ku kuba ibyo bavuze nta cyiza na kimwe bagaragaje kuri Leta y’u Rwanda, avuga ko abifata nk’umwanya wo gushaka inzira yo gukinira politiki muri Amerika.

Mu bushakashatsi Kt Press yakoze, yagaragaje ko ayo mafaranga n’ubwo yishyuwe na Himbara ariko yagiye atangwa na Tribert Ayabatwa Rujugiro, umwe mu baherwe bakomeye mu Rwanda ariko uba mu buhungiro muri Leta zunze ubumbwe za Amerika kuva mu 2008.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

murababaje kabisa.

KAMEGELI yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ntimugakunde byacitse Bantu bimana mujye Mutanga ibitekerezo byubaka uwo Kagame banenga yaritanze akura igihugu mumenyo yabazungu asaba abantu bose gutaha abarira abishe kumugaragaro ahuza abanyarwanda bose nta muhutu nta mutwa nta muhutu udokosa ntitwabura twese turabantu ariko izo kinda Mb ntakindi sugukunda abanyarwanda kumurusha izo nyagahinga c zije zahindura iki uretse kutugira nka bengazi ayapapa

muhizi yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

birababaje gusabira igihugu cyawe ko bagihagarikira imfashanyo yafasha abanyagihugu

kim yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

gusebya igihugu cyawe birababaje usabako bagihagarikira imfashanyo izafasha abaturage

kim yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Nkubu koko umunyamakuru utatweretse iyo myanzuro cg aho wabikuye uba wumva utadusuzuguye? Ataribyo buri wese yakwandika ibyifuzo bye akajugunya aho

uwamaliya yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ikiganiro twaragikurikiranye.
Banza hair abataragize amahirwe yo kureba no kunva ibyavuzwe!
Nabonye bitoroshye. Yamamuriro wagirango yari yaje kwisobanura! Naho uwa search for common grounds we wagirango ntiyarazi igihugu barimo kuvuga!
Mbe yewe, birakaze pe!

Rukara yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Rukara wambwira aho nabona icyo kiganiro di ko nakibuze please ndangira nihere amatwi

kay yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Jyewe ahubwo nasanze AYABATWA atakimenya ni uko RRA ikora. Ngo bateje inzu ye Icyamunara kandi bamaze imyaka bayikodesha amafaranga menshi. Ngo kuki batahereye kuri ayo ? Ntazi ko umucuruzi LETA ishobora kuba imubereyemo imyenda ihwanye na Miliyoni 500, yaba aromo RRA nka miliyoni 150 bakamuteza cyamunara? Ibyo avuga rero ntaho bihuriye. Jye nagizengo ahubwo RRA yaramuhohoteye, kumbi koko ntiyushyura imisoro. Yagombye kuba yarabitekerejeho bihigije, ibindi ni amatakirangoyi.

G yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Uvuze ubusa

Yuuuk yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Iyo wanditse ibintu nkibi wumva nta Kim wari biguteye buriya? Sore uko rujugiro abisobanura kandi bifite ishingiro uretse kuri wowe
(1) kugeza muri 2012 nta misoro yari arimo kandi RRA yamugaye igikombe muzina rya UTC nka company y’intangarugero. RRA yarikumuhemba yarabambuye? Ko imisoro isaba ihera mbere yaho!
(2) ibyo uvuga ngo leta yaba ikubereyemo amafaranga menshi ariko waba ubereyemo RRA make kuri aho bakaba bateza cyamunara ibyawe nibyo. Ariko siko bimeze kubera leta niyo yacungaga UTC bityo niyo yari nyiri umutungo igomba no kwishura imisoro. Gucunga se bivuga iki? Kurigisa? Abajura gusa!!

Karera yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

ariko se ugirango abanyamerika haricyo baba batazi ziriya nkozi zikibi rero bati tugiye kubwejagura ntacyo podesa yiyinjirije akayabo ubu koko barabona USA ifite umwanya wo kumva iby’inzu ya rujugiro cyangwa yifitiye ibindi biyihangakishije kurusha Africa kuko muri Africa nta north corree na Iran zihari nuko mwarutanze

kay yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

America igaragajeko arigihugu gikomeye Kokomo kitagendera kumarangamutima izonyangarwanda nizituze amazon karashobotse namahanga arabona ahotugeze hakabashimisha F P R oyeeee!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

ibyo aba bagabo bavuga njyewe mbona bameze nkaho bataye ubwenge,umuntu ajya gusebya igihugu cye,kubera inda nini nonese ko namafranga yakabatunze barimo kuyapfusha ubusa,UcT YAgurishijwe kubera amadeni yaribereyemo,Rra muzareke kuvanga amadeni na politique,kdi ko mwavuye mu Rwanda kubwa makosa yabo,none barimo kubyitirira abandi nabamwe mukabijyamo

leonard yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka