Kirehe: Ba Gitifu bane bamaze kwegura ku mirimo yabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa umwe w’umurenge n’abandi batatu b’utugari bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe basaba kwegura ku mirimo yabo k’ubushake.

Muzungu Gerald, umuyobozi w'Akarere ka Kirehe avuga ko bagiye kwiga ku bwegure bw'abo bayobozi.
Muzungu Gerald, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko bagiye kwiga ku bwegure bw’abo bayobozi.

Abo ni Nizeyimana Theoneste wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Uurenge wa Nasho, Mukantwari Francine wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama, Hakizimana JMV wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe na Nshimiyimana Yves wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rugarama mu Murenge wa Kigina.

Basabye ubwegure bwabo mu nama y’umutekano itaguye y’akarere yateranye tariki 8 Ugushyingo 2016, yari igamije kureba muri rusange imikorere n’imyitwarire y’abakozi mu kuzuza inshingano zabo.

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko mu ibaruwa zabo banditse basaba guhagarika akazi ku mpamvu zabo bwite. Yavuze ko bagiye gusuzuma ubwegure bwabo bagafata umwanzuro kuri icyo cyemezo.

Yagize ati “Iyo umuntu yumva atagishoboye akazi arakareka kandi natwe twababonagamo intege nke mu kuzuza inshingano zabo.”

Muzungu yijeje abaturage ko bazabona abandi bayobozi bazabafasha mu gihe kidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Aha ko duhuye nibibazo topdirecters nibagenzureneza wenda wasanga bafite sababu zabiteye

Gilbert yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

ubundi iyo umuntu adashoboye,asigira abashoboye

safari yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

twizeyeyeko ubuyobozi bw’akare burebana ubushishozi ubwegure bwabo

martin ndagijimana yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

nibegure ubwo baba bafite icyo biyotsa

kz yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

dukwiye kumenya impamvu abobayobozi
barimo kwegura.

niyonsaba j baptiste yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka