Kirehe: Abasaga 200 bashaka gukabya inzozi zo kwinjira muri polisi

Abasore n’inkumi basaga 200 muri Kirehe bitabiriye ibizamini byo kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, bemeza ko bizabafasha gutanga umusanzu wo kurinda igihugu.

Bifuza gutanga imbaraga zabo nk'urubyiruko barinda umutekano w'igihugu.
Bifuza gutanga imbaraga zabo nk’urubyiruko barinda umutekano w’igihugu.

Abenshi bemeza ko kwinjira muri Polisi ari amahirwe kuri boy o kubaka igihugu, nk’uko umwe muri bo Eric Munezero yabitangaje nyuma yo gukora ikizami cyabaye kuwa kabiri tariki 1 Kamena 2016.

Yagize ati “Nabyifuje kuva kera nyuma yo kubona uko Polisi yacu ikora kinyamwuga mu kurwanya ibyaha, ihohoterwa rikorerwa abantu, ndumva amahirwe ansekeye nazakora akazi kanjye neza.”

Habiyakare Adrien avuga ko kuba umupoisi ari ibintu amaze igihe yifuza asanga igihe kigeze.

Abakobwa nabo bari bitabiriye ikizamini ari benshi.
Abakobwa nabo bari bitabiriye ikizamini ari benshi.

Ati “Maze igihe ntekereza kujya muri Polisi y’u Rwanda, ndiyumvamo amaraso y’urubyiruko rushaka kubaka igihugu, nta byinshi ngiye guhindura kubyo Polisi yagezeho ahumbwo ngiye gufatanya nabo duhuze ingufu twubake igihugu turwanya ruswa n’ibindi byaha.”

Mu bitabiriye ibizamini harimo umubare minini w’abakobwa, bemeza ko bafite ubushake, ingufu, ubwitange n’urukundo byabafasha kurinda umutekano w’igihugu, nyuma y’uko leta yashubije abagore agaciro kabo.

Uwimbabazi Furaha yavuze ko muri iki gihe abagore bahawe agaciro, bafite ubushobozi bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu, nawe agasanga atacikanwa n’ayo mahirwe.

Ati “Ni yo mpamvu nshaka kuba umupolisi ngafasha abandi kurinda umutekano w’igihugu, kuva kera nk’iri umwana nifuje kuba umupolisi none naje mu kizamini ariko sinzi ko ngitsinda Imana ibimfashemo nkabye inzozi zanjye.”

Icyiciro cya 13 ni cyo cyitegura kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, mu gihe tariki 1 Kamena 2016 habaye umuhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 12 cy’inyigisho z’ibanze z’umwuga w’igipolisi (Basic Police Course), ubera ku ishuri rya Polisi i Gishari harangije abapolisi basaga 950.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka