Kiliziya Gatorika yateye indi ntambwe itangiza "Ndi Umunyarwanda"

Kiliziya gatorika mu Rwanda yavuye ku izima yemerera mu ruhame abihayimana bayo gutobora bakavuga ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gukomeza kubaka ubumwe Abanyarwanda bamaze imyaka baharanira.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko bitazagorana ku bakirisitu kumva iyi gahunda
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko bitazagorana ku bakirisitu kumva iyi gahunda

Kuri uyu wa 4-5 Gicurasi 2017 i Kabgayi, abihayimana babarirwa muri 253 baganiriye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

“Ndi Umunyarwanda” yatangijwe n’Abanyarwanda ubwabo muri 2011 hagamijwe komora ibikomere bikomoka ku mateka igihugu cyanyuzemo no kongera kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bagafatana urunana mu kongera kwiyubakira igihugu.

Igamije kandi kuzahura Ubumwe n’indangagaciro by’Abanyarwanda, byashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiliziya Gatorika iherutse gusaba mbabazi kubera uruhare rwa bamwe mu bayoboke bayo mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari abihayimana bayo benshi bahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside, harimo n’abasenyeye insengero ku batutsi bari bazihungiyemo nka Padiri Seromba w’i Nyange.

Kiliziya Gatorika yabanje kwinangira ihakana urwo ruhare, ndetse inahamagarirwa kwitabira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ariko iranga ibitera utwatsi.

Kiriziya yageze n’aho ihakana na bumwe mu buhamya bwatangwaga muri “Ndi Umunyarwanda” ikavuga ko “kuyishinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kuyangiriza isura mu gihe nta tangazo na rimwe yigeze isohora ihamagarira abakirisitu bayo kujya kwica.

Mu bigaragara ariko Kiliziya Gatolika yavuye ku izima kuko ibiganiro by’iminsi ibiri abo bapadiri n’ababikira bagiriraga muri Diyosezi ya Kabgayi, byarangiye hafashwe imyanzuro itanu igaragaza impinduka.

Ababikira n'abapadiri biyemeje kwimakaza Ndi Umunyarwanda
Ababikira n’abapadiri biyemeje kwimakaza Ndi Umunyarwanda

Umwanzuro wa mbere uvuga ko abihayimana bitabiriye ibi biganiro, biyemeje kuba Abanyarwanda nyabo, bakubaka ubunyarwanda kandi bagafasha Abanyarwanda komora ibikomere by’amateka.

Umwanzuro wa kabiri ugira uti “Twiyemeje kwinjira muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko mu kazi kacu dukorera umuntu umwe ari we Umunyarwanda.”

Kiliziya Gatolika kandi yanzuye ko igiye gutangira ibiganiro byinshi n’urubyiruko kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Abo bihayimana basabye ibintu bitatu birimo ko inyigisho za “Ndi Umunyarwanda” zidakwiye gushingirwa ku moko gusa.

Babishingiye ku kuba ngo impamvu zangiza ubunyarwanda ari nyinshi bityo bikaba ari ngombwa ko hanarebwa ku bindi bibazo byose bishobora kububera imbogamizi.

Bakomoza kuri izo mpamvu zishobora kubangamira ubunyarwanda, abo bihayimana bavuze ko “Ndi Umunyarwanda" igombo kubakira ku rurimi rw’Ikinyarwanda n’umuco Nyarwanda.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yabwiye abihayimana bari bitabiriye ibyo biganiro ati “Iyaba Abanyarwanda bose bari abakirisitu kumva ubunyarwanda icyo ari cyo byokoroha.”

Nubwo Kiliziya Gatorika yari yarakomeje kwinangira umutima, abantu benshi mu nzego zinyuranye ntibahwemye kuyisaba kwemera no gusabira imbabazi uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa, impinduka zikomeye zagaragaye guhera ku ruzinduko Perezida Kagame Paul yagiriye i Roma kwa Papa mu minsi ishize, ndetse bigatuma Papa yerura akemera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanabisabira imbabazi.

Bafashe imyanzuro yo gutangira kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu bakirisitu babo
Bafashe imyanzuro yo gutangira kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu bakirisitu babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ibi nibyo nari nkeneye niba babyemera bose,ese bashaka kurusha papa ubushishozi,bige ahagaragara bose.

nkusi charles yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Papa Francis yasabye umbabazi kubihayimana nabakirisitu bijanditse muri genocide yakorewe abatutsi.Ntabwo rero yazisabiye kiriziya gatorika nka institution.kuko gatorika ntiyateguye ngo inashyire mubikorwa genocide yakorewe abatutsi. Tubyumve neza

Murihano yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

Murakinyonga, ndabizi, ntimwigenga, mufite ibibazo bitoroshye.Genda Rwanda uru nziza koko.

olivier yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Birashoboka ko abanyamakuru bacu ari gukurikira gusa, nta nubwo bumva ibivugwa.Nihehe Kiliziya yigeze yemera ko yateguye igashyira no mu bikorwa genocide, ryari, hehe, muyahe magambo?"Kiliziya Gatolika iherutse kwiyemerera uruhare rwayo mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi"Ni agahomamunwa pe!

olivier yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Izi ni indindagire , ese hari aho mwabonye abantu bakora ibyo batazi nibyo batumva ? Genda kiliziya gatolika urandagaye pe !Icyakora babasimbuze rya dini rya Rugagi cyandwa za kiliziya bazhinduremo imisigiti kuko mbona kiliziya gatolika iri mu marembera yayo ya nyuma.kandi ngo niko byahanuwe

Rutishereka yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka