Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa mu Rwanda
Umuryango w’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa uherutse gutanga azize uburwayi, watangaje ko Nyakwigendera azatabarizwa mu Rwanda.
Gutanga ni ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa ku mwami rivuga Kwitaba Imana kwe, naho gutabaza ni ugushyingura umwami.
Umuryango wa Nyakwigendera ubicishije mu itangazo washyize ahagaragara, watangaje ko nyuma y’ibiganiro umuryango wagize, wemeje ko ashyingurwa mu Rwanda.
Iryo tangazo rigira riti “Inama y’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste yateraniye i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2016, imaze kubona ko Umwami yatangiye ishyanga.
Abagize inama y’umuryango wacu bemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste watabarizwa mu Rwanda.”
Umugogo w’Umwami ni ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa ku mwami rivuga Umurambo we.
Muri iri tangazo Umuryango wa Nyakwigendera wanashimiye Leta y’u Rwanda iherutse gufata mu mugongo uyu muryango ibicishije mu itangazo, ikanawizeza inkunga yose ishoboka mu kuwutabara.
Uti “Umuryango urashimira byimazeyo Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko inkunga yemereye umuryango wacu mu mihango yose izakurikira.”
Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 .
Yatangiye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni muntu ki?
Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa ni umuhungu wa Yuhi V Musinga. Yavutse tariki ya 29 Kamena 1936 avukira i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Afite imyaka Umunani y’amavuko, nibwo Se yaje gutanga agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa.
Ku itariki ya 25 Nyakanga 1959 umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga bitunguranye, ni bwo Ndahindurwa yahise yima ingoma aba umwami w’u Rwanda.
Yatangajwe nk’Umwami ku itariki ya 28 Nyakanga 1959 afite imyaka 23 y’amavuko kandi akiri Ingaragu, ahabwa izina ry’ubwami rya Kigeli V Ndahindurwa
Kigali V Ndahindurwa yahirikanywe n’ingoma ya cyami ku itariki 28 Mutarama 1961, ahirikwa n’agatsiko k’abaparimehutu babifashijwemo n’abakoloni b’ababiligi.
Hahise himikwa Ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika bwari buyobowe na Mbonyumutwa Dominique.
Kuva icyo gihe Umwami KIgeli V Ndahindurwa yabaye impunzi anyura mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Uburasirazuba, akomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 .
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
umugogo we ni bawuzane mu rwamubyaye tumutabarize.
Naruhukire mu mahoro gusa mbajwe nuko aguyishanga nkaba mubanjirije
Ariko koko abana bikigihe no kuvuga neza ururimi rwacu ntabyo bazi koko? ninde waqbabwiye ko umwami apfa ko atanga?kandi ntashyingurwa aratabarizwa
Nibamuzane tumushyingure numuvandimwe batumenyeshe naho azashyingurwa dutabare kandi reta nayo turayishimiye uruhare ikomeje kugira
Yooo RIP!ikibabaje yanze gutaha aryimuzima!Aryiko ntaryibi bambi bamuzane tumuhambe twakora iki se!