Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa mu Rwanda

Umuryango w’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa uherutse gutanga azize uburwayi, watangaje ko Nyakwigendera azatabarizwa mu Rwanda.

Abo mu Muryango w'Umwami KIgeli V Ndahindurwa bemeje ko atabarizwa mu Rwanda
Abo mu Muryango w’Umwami KIgeli V Ndahindurwa bemeje ko atabarizwa mu Rwanda

Gutanga ni ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa ku mwami rivuga Kwitaba Imana kwe, naho gutabaza ni ugushyingura umwami.

Umuryango wa Nyakwigendera ubicishije mu itangazo washyize ahagaragara, watangaje ko nyuma y’ibiganiro umuryango wagize, wemeje ko ashyingurwa mu Rwanda.

Iryo tangazo rigira riti “Inama y’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste yateraniye i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2016, imaze kubona ko Umwami yatangiye ishyanga.

Abagize inama y’umuryango wacu bemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste watabarizwa mu Rwanda.”

Umugogo w’Umwami ni ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa ku mwami rivuga Umurambo we.

Muri iri tangazo Umuryango wa Nyakwigendera wanashimiye Leta y’u Rwanda iherutse gufata mu mugongo uyu muryango ibicishije mu itangazo, ikanawizeza inkunga yose ishoboka mu kuwutabara.

Uti “Umuryango urashimira byimazeyo Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko inkunga yemereye umuryango wacu mu mihango yose izakurikira.”

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 .

Yatangiye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni muntu ki?

Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa ni umuhungu wa Yuhi V Musinga. Yavutse tariki ya 29 Kamena 1936 avukira i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Afite imyaka Umunani y’amavuko, nibwo Se yaje gutanga agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa.

Ku itariki ya 25 Nyakanga 1959 umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga bitunguranye, ni bwo Ndahindurwa yahise yima ingoma aba umwami w’u Rwanda.

Yatangajwe nk’Umwami ku itariki ya 28 Nyakanga 1959 afite imyaka 23 y’amavuko kandi akiri Ingaragu, ahabwa izina ry’ubwami rya Kigeli V Ndahindurwa

Kigali V Ndahindurwa yahirikanywe n’ingoma ya cyami ku itariki 28 Mutarama 1961, ahirikwa n’agatsiko k’abaparimehutu babifashijwemo n’abakoloni b’ababiligi.

Hahise himikwa Ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika bwari buyobowe na Mbonyumutwa Dominique.

Kuva icyo gihe Umwami KIgeli V Ndahindurwa yabaye impunzi anyura mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Uburasirazuba, akomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Gendababaye pe nifuzaga umwami imana imuhe iruko ridanshira

Nteziryayo benard yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

umugogo wu mwami kigeli v ndahindurwa twese nka banyarwanda intero ni mwe gusa agomba gutabarizwa in rwanda.

getsemani yanditse ku itariki ya: 28-10-2016  →  Musubize

Umwami Natahe Murwanda ; Ahabwe Agaciro Kamukwiye ! Ikibabaje Nuko Abari Bamukumbuye,n’abatari Bamuzi , Batazamubona Cyangwa Ngo Bamwumve Avuga Ari Muzima!

Theoneste H yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Kwitwa umwami n’izina rikomeye bityo rero uryitwa sinawe uba wa ryihaye, ni nayo mpamvu akwiye kubyubahirwa, abanyarwanda twese biratureba.

nkundurwanda yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Mana we nanezerwa kumutima,uwo muhango wo kumusezeraho ubereye mu Rwanda,naho bibereye iyo America twaba dusebye,ni Umwami w’abanyarwanda si umwami w’umuryango we,ni uw’igihugu cyose n’abanyarwanda bose. Mbabajwe nuko atashye tutamubonye ari muzima.Banyarwanda aya ni amateka yacu,tugira amahirwe ko dufite Leta yumva abaturarwanda nizeye ko nayo iza kubikora neza.kuko uyu Mwami yari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bwakagombye kuturanga nk’abanyarwanda. Ndabakunda cyane ! Namwe se murankunda ?

Natus yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

RIP kigeriv

Uwimpuhwe yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

IMANA ISHIMWE.
BRING OUR KING HOME, He’s part of our history and cultural heritage.
WHY gutabariza Umwami wacu mu mahanga, nkuko adafite iwabo? Niho yavukiye se?
Mwakwihaye agaciro, mukareka kutusebya !
To the King family in USA and world wild.
Ntimwirahire kututabariza Umwami wacu murayo Mahanga, afite nawe igyihugu yavukiyemwo, yakoreye, n abe bamutegereje yo..
Thanks to the Rwandan government and PK, kuba mwahaye open assistance to the family.
Ibyo tutabashije guha Umwami akiriho, reka tumuherekeze ni cyubahiro cyose..
Nimba bizasaba kujya kumutahukana, bring that new Rwandair A330, tumutahukane mucyubahiro akwiriye..We are ready to contribute for the fuel.
Abatari babizi or bamuzi, Kigeli yaragyiye gutahuka, ariko imyaka ye nuburwayi bwe, ntabwo byamukundiye kuza huti huti..
Adusigiye urukundo ni shyaka yar adufitiye twese. Kigeli afite umwana mukuru, wumukobwa yibyariye.. Ntabwo yigeze ashakira mu mahanga kuko yari umuziro kuri we...RIP, We will miss U

KARAKYE yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

abayobozi bacu imana ibahe umugisha niybo rwose umugogo W’UMWAMI Ukwiye gutabarizwa murwanda TUZABA TWIHESHEJE AGACIRO NK’ABANYARWANDA

NSENGIMANA yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Yitabye ari intwali y’ubumwe bwa Kanyarwanda nta kuvangura amok. Yitabye ari intwali yo kubabalirana gushingiye ku kwemera intege nke za muntu n’ikosa iljo ari ljo lyose ljoherwa n’izo ntege nkeya. Atanze ari intwali, intwali mu bupfura butanduye. Nihashyirweho ikigega "intwali Kigeli Vi Ntahindurwa" kizakomeza igitekerezo cye cy’ubumwe nyabu mwese bwa kanyarwanda. Umugogo we ubere u Rwanda undi murongo uzira ubucabiranya uzajyeza Abanyarwanda ku majyambere yubakiye ku kubaha ikiremwa muntu.

Nyirarudodo yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Birakwiriye ko Umwami abarizwa mugihugu akomokamo , yaba ari muzima cyangwa yatanze !

Uko byari bimeze nisomo kuritwe nk’abanyarwanda kubirebana n’ingaruka zokudashira igihugu imbere y’inyungu zacu bwite .

M . Ann yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Birakwiye kandi nibyagaciro kubanyarwanda bose ko Umwami wacu atabarizwa mugihugu cye cy’amavuko
Bazatumenyeshe igihe cy’itabarizwa naho bizabera kandi bazabitumenye she mbere yigihe tutazatungurwa
Twishimiye kandi tuzitabira ibirori byu umwami wacu , murwego rwo kumuhesha ishema akwiye nk’umwami kandi nkumunyarwanda wokurwego rwo hejuru cyane
Tuzanezezwa no kwitabira kandi tuzashimishwa no guharanira ko umuco w’abanyarwanda wakomeza ukabaho iteka n’iteka
umuco wacu nka abanyarwanda wahaga agaciro kenshi ibirori byo gutabariza umwami birakwiye ko nubu mumwaka 2016 Twabikora kandi bituvuye kumutima
Murakoze

Eric yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Nibyiza ko umwami wacu atabarizwa mu Rwagasabo. abanyamerika batazamwiba bakamujyana muru za museum zabo bagakomeza kutuzanira akaga. bareke aruhukire muri Gakondo ye Rwanda nziza kabeho. Nshimishijwe cyane na reta yu Rwanda yemeye gutanga inking yose ishoboka mugutavaza Umugogo Wumwami wacu eabanyarwanda these hamwe. Umwami nuwa abanyarwanda Bose. Imana imuhe kuruhuka amahoro asanze avakurambere be.

Nvugishukuri yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka