Kigali:Mu macumbi ibihumbi 340 akenewe 1500 yatangiye kubakwa

Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki 3 Gashyantare 2013, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yemeje amabwiriza anyuranye ya Minisitiri w’Intebe yoroshya iyubakwa ry’amacumbi aciriritse.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'inama y'Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo

Byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo afatanyije na bamwe mu ba minisitiri, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017.

Iyi nama ikaba yari igamije gusobanurira Abanyarwanda imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi nama y’Abaminisitiri.

Eng Didier Sagashya, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) wari muri iki kiganiro, yagarutse ku byavuzwe muri iyi nama bijyanye n’imyubakire y’inzu ziciriritse.

Yagize ati “Inama y’Abaminisitiri yemeje ko uturere tuzajya dushaka ubutaka bwo kubakaho. Hatekerejwe kandi uko abashoramari bakora ibikoresho byo kubaka biciriritse ndetse no kureba uko amabanki yaha abashoramari mu bwubatsi bw’amacumbi aciriritse inguzanyo ku nyungu iri hasi”.

Iyi nama kandi ngo yize no ku bijyanye n’ibikorwa remezo bizashyirwa ahagomba kubakwa amacumbi aciriritse, nk’uko Sagashya yakomeje abivuga.

Ati “Havuzwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibyo umushoramari agomba kuzuza, birimo ko agomba kubaka inzu nyinshi ku butaka buto, izo nzu zikagezwamo amazi n’umuriro.

Muri ayo mabwiriza kandi harimo ko mu gace izo nzu zizubakwamo hagomba gushyirwa imihanda, uburyo bwo gutunganya imyanda no gutwara amazi yakoreshejwe”.

Yongeraho ko ayo mabwiriza yose inama y’Abaminisitiri yayemeje akaba asigaje kunyura mu Igazeti ya Leta agatangira gushyirwa mu bikorwa.

Gutangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza ngo bizihutisha gahunda y’uko mu myaka icumi amacumbi ibihumbi 340 azaba akenewe muri Kigali azaba yaruzuye, kuko muri ayo akenewe, 1500 yamaze gutangira kubakwa .

Minisitiri Stella Ford Mugabo, we yagarutse ku mwiherero ngaruka mwaka w’abayobozi bakuru b’igihugu, uzaba kuva ku ya 24 Gashyantare 2017 kugeza ku ya 2 Werurwe 2017 na bimwe mu byo uzibandaho.

Ati “Icya mbere tuzareba aho tugejeje dushyira mu bikorwa Icyerekezo 2020, tumenye ibyagezweho n’ibitaragerwaho ndetse n’imbogamizi twahuye na zo.

Tuzanaboneraho gutekereza ku yindi mishinga minini ya Leta yatangiye, uko haboneka amafaranga aturutse mu banyarwanda ku buryo iyo mishanga itasubira inyuma”.

Muri uyu mwiherero kandi abayobozi bazaganira kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igana ku musozo ndetse no ku cyerekezo 2050.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mushinga nimwiza cyane hakangobye gushiraho abakurikirana
wahomba bakabiryonzwa

Nkusi francis yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka