Kigali: Hehe no kwishyurira parikingi kuri gitansi

Imodoka ziparika mu Mujyi wa Kigali ntizikishyuzwa hakoresheje gitansi mu rwego rwo korohereza abayobozi bazo.

Imodoka ziparika mu Mujyi wa Kigali ntizikishyuzwa hakoresheje gitansi
Imodoka ziparika mu Mujyi wa Kigali ntizikishyuzwa hakoresheje gitansi

Fred K Murara, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri KVCS, ishyirahamwe ritanga serivisi za parikingi mu Mujyi wa Kigali, agira ati “Iyo uparitse, uhita ubona ubutumwa bugufi kuri telefone igendanwa yawe bukwereka ko imodoka yawe irimo guhabwa umwanya mu gice runaka cya parikingi.”

Ubusanzwe, iyo waparikaga imodoka ahantu runaka mu Mujyi wa Kigali, umukozi wa KVCS yegeraga imodoka agahita yomeka gitansi ku kirahure cy’imodoka.

Ariko, mu ikoranabuhanga rishya, ubu iyo umaze guparika imodoka yawe uhita uhabwa ubutumwa bugufi kandi ukishyura amafaranga ijana (100FRW) kuri buri isaha umaze muri parikingi.

Murara ati “Iyo urangije gahunda zawe abakozi bacu bakubwira amafaranga ugomba kwishyura hanyuma ukishyura ukagenda.”
Akomeza avuga ko hari uburyo bubiri bwo kwishyuramo burimo gukoresha Mobile Money cyangwa kwishyura cash.

Avuga kandi ko mu gihe unaniwe cyangwa wanze kwishyura ukarenza iminsi irindwi utarishyura ucibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi (10,000FRW).

KVCS ni ishyirahamwe ry’Inkeragutabara rifite abakozi 650 babihuguriwe rikaba rikorera ibikorwa byaryo mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi ya Muhanga, Musanze na Huye.

Jean Bosco Rwagatare, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri KVCS, agira ati “Ubu buryo bushya bwo kwishyura buzoroshya imyishyurire kandi bugabanye umubare w’amafaranga abakozi ba KVCS bafataga mu ntoki.”

N’aho Daniel Murenzi, umwe mu batwara ibinyabiziga (tax driver), agira ati “Uburyo bushya bwo kwishyura buratanga icyizere by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano w’ibinyabiziga, ariko turanifuza ko tubona umwanya uhagije wo guparikamo uko Kigali ikura ni ko n’umubare w’ibinyabiziga wiyongera.”

Uko ikoranabunga ryo kwishyuza parikingi rikora

Ubu buryo bushya bwo kwishyuzamo bumaze amezi atanu bugeragezwa. Umuntu ashobora kwishyuriraho cyangwa akaba yakwishyura mu minsi irindwi yemererwa n’amategeko yifashishije ihererekanyamafaranga kuri telephone (Mobile Money) aho akanda *799# agakurikiza amabwiriza.

Iyo ushyizemo iyi mibare (*799#) usabwa gushyiramo purake y’ikinyabiziga cyawe ugahitamo uburyo wishyuramo. Ubu buryo bunaguha amakuru kuri serivisi utishyuye.

Elias Gakire, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri KVCS, aganira na Kigali today yavuze ko ari ngombwa ko abafite ibinyabiziga biyandikisha muri iri koranabuhanga rishobora no gufasha mu gukurikirana ikinyabiziga cyabuze.

Yagize ati “Ryoroshya kwishyura kandi amakuru aritanzwemo yakwifashishwa mu gukurikirana ikinyabiziga kibwe cyangwa gukosora ikosa ryagaragara kuri ticket yatanzwe n’iri koranabuhanga.

Muri uku kwezi konyine, imodoka esheshatu bagerageje kwibira muri parikingi zafatiwe mu Karere ka Kicukiro, imwe yabonetse biturutse ku kuba uwari wayibye yaragiye guparika muri parikingi, ubutumwa bugufi butangwa na KVCS bugahita bwigira kwa nyir’imodoka.

Bernard Mutuyimana, umwe mu bafite ibinyabiziga bahabwa serivisi za parikingi na KVCS, agira ati “Ubutumwa bugufi uhabwa n’iri koranabuhanga ni ingenzi cyane kuko bihita byigaragaza iyo umuntu aparitse bukanakwibutsa usohotse muri parikingi.”

Akomeza agira ati “Bizajya biturinda ibihano mu gihe yatinze kwishyura kandi bamwe muri twe batangiye kujya bahoza amafaranga kuri Mobile Money kugira ngo bage bishyurira igihe.”

Elias Gakire, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri KVCS, avuga ko iri koranabuhanga rishya ryo kwishyuza parikingi rizafungurwa ku mugaragaro mu Kwakira 2017, ubwo bazaba barangije igeragezwa ryaryo, rikazanagezwa mu tundi turere KVCS ikoreramo.

Ubuyobozi bwa KVCS buvuga ko iri niritangira gukoreshwa hose iyi koperative yiteze kujya yinjiza miliyoni 140FRW ku kwezi mu gihe ubundi yinjizaga miliyoni 70FRW gusa.

Kugeza ubu, imodoka ibihumbi 34 zamaze kwandikwa muri iri koranabuhanga, ibintu byagabanyije 60% by’igihombo cyaturukaga ku magitansi atishyurwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mu Rwanda harimo ikoranabuhanga ariko iri ni irya mbuz’uko ngira! Kwandika plaque gusa??

Natal yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Mubyukuri ntamuntu wanze kwishyurira Parking aba yaparitsemo, gusa abakozi ba KVCS bakora nabi cyane, umukozi acunga uparitse agakubitaho agapapuro akigendera, umuntu ukabura uwo wishyura ukaba uciwe amande ngo wanze kwishyura, sinzi niba iyi system yo izakemura ibyo bibazo,sinzi nkumuntu uzajya uba adafite telephone nkigihe yagize ikibazo niba atazajya acibwa amande ataringombwa.Please munoze imikorere aho guchisha abantu amande yamaherere.

Kamanzi John yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Hari ibitumvikana muri iyi system
1. Ese niki cyakemeza ko uwakiriye frws ahise akuvanaho umwenda? Ubwo w afata umwanya wo gutegereza ?
2. Ese urihisha abonye imodoka itambuka akayandikira wamurega hehe ?
3.Ese ko wavuze ngo mwoherereza ubutumwa nyiri imodoka ninde ? Uwo yanditseho cg uyitwaye?

Turisabira ministeri y’ikoranabuhanga ko itakweWesle cg igakuraho iyi system , ahubwo igafasha Kvcc gushaka software nziza kandi iberereye buri wese

Muzira yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ariko KVCS ni izihe service za parking itanga? Ko babeshya ngo baba bacunze wakwibwa ngo bishyuza parking ntango bacunga imodoka. Cg wavuga wenda ko ari parking zumugi wa kigali. Ibyiza bavuga ko umugi wa kigali wishyuza parking.
Ikindi babeshyera abantu ko ba paritse kd ntaho baparitse. Ukumva ngo bakwishyuje ko waparitse kimironko kd wibera rubavu.

Kalinda yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Uburyo bazanye bwokwishyira hakoreshejwe ikoranabuhanga nibwiza ARIKO bariya bantu bishyuza n’ibisambo kandi bakora nabi. Umara kumwishyira ntagukure muri system kandi amafaranga yayakubise umufuka. System ikomeza kukubaraho umwenda. Cyangwa aka kuvana muri system ntakwishyurire. Ubuyobozi bwa KVSS bubikurikirane

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

ahuwbo KVCS barakora neza muri rusange ariko niba abakozi babo ujya kubona ukabona message bati imodoka yawe plaki.... ishyizwemuri parkingi ya Biryogo kandi wibereye i Remera iwawe.

niba atari ukwibeshya byaba ari byiza
ariko nigeze kumva baganira ngo kiriya nzacyandikira amatike 20 ndebe sha bari bamaze guhaga akayoga kandi nyuma y’akazi

Ngabo yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Abakozi banyu baricara bakandika za plaque bashatse maze umuntu akajya kubona aciwe amafaranga kdi atigeze akandagira no mumujyi wa kigali, mfite imodoka imaze imyaka ine idakora iba muntara kdi nikora yarapfuye ndimo ndategura gusubiza RRA PLAQUE YAYO ARIKO NAGIYE KUBONA MBONA MUKWEZI KWA MUNANI UYU MWAKA BAYANDITSEHO AMAFARANGA 400 IBWO NYINE IBA IGIYE MUMADENI ANGANA 10400FRS

Uwarenganye yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Iyi system nta transparence irimo mugihe uwishyuzwa atemeza amafaranga yishyujwe. Umukozi wa KVCS yanditse nomero ya plaque igihe ntigeze mparika bizagenda gute? RURA ni rebe ibi bintu kuko KVCS izajya ibyibiramo.

John yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka