Kicukiro: Abagore ngo batindiwe n’amatora ya 2017

Inteko y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’abagore mu Karere ka Kicukiro yiyemeje gushyigikira Perezida Kagame mu matora y’umwaka utaha no kubikangurira abandi.

Abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Kicukiro, barimo kuririmba indirimbo yiswe ngo "Ntawe usimbura ikipe itsinda."
Abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Kicukiro, barimo kuririmba indirimbo yiswe ngo "Ntawe usimbura ikipe itsinda."

Mu nteko rusange ngarukamwaka yo kwisuzuma ibyo bagezeho no kwemeza ibizakorwa mu mwaka wa 2016/2017, aba baagore bavuze ko bazakomezanya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri manda itaha, kuko ngo babonye iterambere mu gihe cy’imiyoborere ye.

Virginie Uwimana uyobora Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-INKOTANYI muri Kicukiro yagize ati “Twiyemeje gukomezanya na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame kuko yaduhaye ijambo, umugore yaritinyutse, umugore arakora ubucuruzi, umugore ari mu mirimo y’iterambere mu nzego zose.”

Uhagarariye urugaga rw’abagore mu kagari ka Kigarama, Umubyeyi Immaculee yakomeje agira ati “Icyo tugiye gufasha Perezida wacu Paul Kagame, ni ugukangurira abagore kwitabira amatora.”

Komite nyobozi y'Urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR-INKOTANYI muri Kicukiro.
Komite nyobozi y’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-INKOTANYI muri Kicukiro.

Kimwe mu byatumye bahura kuri iki cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016, bashakaga uburyo bazafatanya na Komisiyo y’amatora gutunganya amalisti y’itora no gushaka amajwi muri bagenzi babo.

Umubyeyi yavuze ko ibiganiro bagirira mu Mugoroba w’ababyeyi ari uburyo bukomeye buzakoreshwa mu kugera ku bagore benshi bashoboka.

Kuri ubu abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu turere twose, barimo gukora ibyifuzo bizakusanyirizwa hamwe ku rwego rw’Igihugu, hakazakurwamo iby’ingenzi bizaba bigize gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’umwaka utaha wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuzamutora umusaza mwiza atugejeje kuri byinshi
To

alias jojo yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka