Kibeho: Abakirisitu bafite ubushobozi buke ntibakirara hanze bicwa n’imbeho

Abakirisitu batandukanye bajya gusengera i Kibeho muri Nyaruguru,by’umwihariko abafite ubushobozi buke bishimira ko noneho basigaye bategurirwa aho barara mu gihe mbere bararaga ku gasozi.

I Kibeho hajya abakirisitu batandukanye baturutse mu Rwanda no hanze ya rwo
I Kibeho hajya abakirisitu batandukanye baturutse mu Rwanda no hanze ya rwo

Baratangaza ibi mu gihe abagiyeyo kwizihiza Asomusiyo ku itariki ya 15 Kanama 2017, bateguriwe amahema manini yo kuraramo.

Mu masengesho atandukanye abera i Kibeho, hajyayo abakiristu ibihumbi n’ibihumbi batandukanye bo mu Rwanda n’abanyamahanga.

Hari abajyayo bafite ubushobozi bwo gukodesha ibyumba byo kuraramo ariko hari n’abandi benshi baba badafite ubushobozi bwo gukodesha ibyo byumba bagahitamo kurara hanze cyangwa mu Ngoro ya Bikira Mariya basenga.

Ibyo byakunze kubaho mu myaka yatambutse bituma mu mwaka wa 2016, Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Celestin Hakizimana yizeza abakirisitu bafite amikoro make ko bagiye gushakirwa aho barara aho gusinzirira hanze no mu Kiriziya.

Hateganywa kubakwa inzu izajya icumbikira abo bakirisitu. Ariko mu gihe itarubakwa, abagiye muri Asomusiyo yo ku itariki ya 15 Kanama 2017, babonye aho barara mu mahema yari yabateguriwe.

Umwe mu bakirisitu witwa Nyirahabimana Marie Rose avuga ko bishimiye kuba noneho bahasanze amahema yabafashije kurara baticwa n’imbeho.

Agira ati “Rwose ibi bintu ni byiza, twajyaga tuza tukarara hanze ndetse n’ubwo ari mu cyi hari igihe imvura yajyaga igwa ikahatunyagirira,none urabona ko aya mahema yafashije abantu benshi.”

Abakirisitu bafite ubushobozi buke bashyiriweho amahema yo kuraramo
Abakirisitu bafite ubushobozi buke bashyiriweho amahema yo kuraramo

Gusa nanone hari abakirisitu bavuga ko aya mahema akiri mato ugereranije n’umubare w’ababa bakeneye kubona aho barara ku buryo bitabujije bamwe kurara hanze.

Musenyeri Celestin Hakizimana yashimiye abakirisitu bafashije mu gushaka ayo mahema, kandi yizeza abakirisitu ko azakomeza kuboneka ndetse n’inzu ikazubakwa mu gihe cya vuba.

Agira ati “Turabashimiye ababidufashijemo kandi muzakomeze kuko aya mahema agomba guhora aboneka by’agateganyo, kandi turateganya no kubaka inyubako Imana nibidufashamo natwe tukabyifashamo.”

Iminsi mikuru ibera i Kibeho ikitabirwa n’abakirisitu benshi bituma bamwe banarara hanze harimo Asomusiyo n’umunsi ngarukamwaka wo kwibuka amabonekerwa yabereye i Kibeho uba buri mwaka ku itariki ya 28 Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Arko bavandimwe dusangiye gugaburirwa ibyatuzaniwe aribyo amadini yigisha kdi nubundi ntibitubuze kumarana.

mubyukuri ntidukwiye kwirirwa dupafa YESU,MUHAMAD,BIKILAMARIYA ETC... kuko twese ibyo ni ibyo twigishijwe ntanuzi neza 100% ko ibyobintu byabayeho, ngaho nimureke mbabaze ushobora ansubize * ko kera twasengaga RYANGOMBE,NYABINGI ETC... Ninde munyarwanda wigeze atema undi amuhora uko yavutse cg wigeze wumva hari umunyarwanda ushyamirana nundi ngo wowe usenga gutya nsenga uku,baterane amagambo nkuko ubu bimeze dupfa amadini??? ngaho munsubize

mubyukuri witegereje neza ugatekereza ibintu byamadini niyobokamana ni imwe munzira zubukoroni zakoreshejwe ndetse nubu zigikoreshwa kugirango benshi duhere mungoyi y ubukene tubure gukora ahubwo twirirwe munsengero nahandi nkaho (simbabujije gusenga arko mujye mumenya nibyo musenga nuwo musenga).

tujye tugerageza gusobanukirwa nibyo tubamo duhanganiranamo tutazi niyo biva

tsar yanditse ku itariki ya: 21-08-2017  →  Musubize

Benoit uzavuga uzaruha. uwo Bikira Mariya upfobya utyo ubundi wowe umurusha iki? Ko yabonekeye abantu benshi akaba ibyo avuga ntaho bitandukanye na Bibiliya, wowe umunenga umurusha Bibiliya? Ese ko yahanuwe n’abahanuzi wow urinde wo kumwanga? Nushaka uvuge ko twayobye ariko ntuzi ibyiza tumukesha. Jya wicecekera.

ange yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Na Leta izace inkoni izamba, ishyire kaburimbo muri iriya mihanda ijyayo.
Naho iby’imyemerere byo buri wese afite ubwenge bwo kwirebera ibizima!

musema yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Nubwo Abagatolika bigisha ko Maliya ari Nyina w’imana kandi bakamusenga,Bible siko ivuga.Imana y’abantu ni imwe gusa,SE wa YESU witwa Yehova.YESU ubwe yigishaka ko hariho imana imwe rukumbi (Yohana 17:3).YESU kandi yigishaga ko iyo mana imuruta (Yohana 14:28),akigisha ko iyo mana,ari nayo mana yacu (Yohana 20:17).Mwibuke ko imana idashobora gupfa.Nyamara YESU yarapfuye,azurwa n’imana.Iyo itabishaka,ntabwo YESU yashoboraga kwizura (.Abigishwa ba YESU,nabo ntabwo bigishaga ko imana yacu ari YESU.Ahubwo bigishaga ko YESU ari UMUGARAGU w’imana (Ibyakozwe 3:13),bakigisha ko YESU ari IKIREMWA cya mbere cy’imana,the first born of all creatures nkuko tubisoma muli Abakolosayi 1:15.Tujye tumenya ko abantu bose basenga mu buryo budahuye na BIBLE,imana itabemera (Matayo 15:9).Ntidugapfe kwemera ibyo Padiri na Pastor batubwiye.Ibyo ni Imana ubwayo ibidusaba (1 Yohana 4:1).

KARAKE Benoit yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Urakoze cyane wowe witwa KARAKE Benoit.Abantu bapfa kujya mu madini batabanje gushishoza.
YESU ubwe yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).Ndetse akayisenga ayinginga kandi arira nkuko tubisoma muli Abaheburayo 5:7.
YESU yadusabye gusenga SE (his father) wenyine nkuko byanditse muli Matayo 4:10.
Nyamara abiyita Abakristo basenga YESU na MALIYA.This is bizarre.Ntabwo ari abakristu rwose kuko basenga mu buryo bunyuranye na BIBLE (Matayo 15:9).Bajye babanza bijye BIBLE aho gusakuza gusa batazi uko Bible ivuga.

HIGIRO James yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

nonese Benoit ninde wakubeshye ko Bikiramaria tumusenga???turamwiyambaza ngo adusabire Ku Mana ntago tumusenga,nonese nkuhe urugero ubu haricyo nshaka kukwaka kdi nzineza ko wumvikana na mama we siwe nabanza kugezaho icyo gitekerezo kugirango aze kubimvugira kuko naba nziko ari muntu wambere wumva cyane,nimururwo rwego rero twiyambaza umubyeyi Bikiramariya ,urakoze

lincah yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

ibyobintunbyizacyane ima na ikomeze ibashe

irankunda innocent yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

ni ukuri ibyobintunibyizacyane imana ibafashenibindibizaboneke

irankunda innocent yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka