Karongi: Umusozi wiyashije usenyera abaturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi mu karere ka karongi butangaza ko imiryango 16 imaze kwangirizwa n’ibiza by’umusozi waturitse.

Kwiyasa ku butaka byageze no mu nzu z'abaturage ku buryo bishobora kuziviramo gusenyuka
Kwiyasa ku butaka byageze no mu nzu z’abaturage ku buryo bishobora kuziviramo gusenyuka

Ni Ibiza abaturage bafata nk’ibidasanzwe mu mudugudu wa karambo, Akagari ka Kabaya, aho abaturage batunguwe no kubona umusozi ucikamo inkangu zitari zisanzwe zikangiriza abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Mudacumura Aphrodis avuga ko bari gukora ibarura ry’inzu zangiritse kubera izi nkangu kugira ngo bakunrwe aho batuye.

“Ni Ibiza bidasanzwe, imisozi yacitse inkangu bituma inzu ziyasa, ntituzi icyabiteye, kuko byavuye ku musozi umwe bikajya ku wundi.”

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko n’ubwo butaramenya icyateye ibi biza, cyakora ngo barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Minisitere ishinzwe gucunga Ibiza iboherereze impugucye zamenya igitera iki kiza.

Aho ni mu nzu y'umwe mu baturage yiyashije
Aho ni mu nzu y’umwe mu baturage yiyashije

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, atangaza ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi bohereje umukozi wa Ministere kujya kureba uko bimeze.

Ati “Twabimenye muri iki gitondo, ubu twohereje umukozi kureba ubukana bw’ikiza, ibyangiritse n’ubufasha abaturage bakeneye, nyuma ya raporo nibwo turamenya icyo gukora no gufashisha abangirijwe.”

Abaturage mu murenge wa Murundi, bavugako Atari ubwambere iki kiza kibaye kuko ngo kigeze kuba 1963 nabwo abaturage bava mu byabo.

Kwiyasa k'uwo musozi, abaturage babifashe nk'ibidasanzwe
Kwiyasa k’uwo musozi, abaturage babifashe nk’ibidasanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bihangane ahubwo
reta y’u Rwanda ibashakire
ahandi yabashira pe!!

Gasatsi kuva Gasizi yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Ibaye byiza abaturage baba bacumbikiwe

k yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

nibatabarwe hakirikare
Wabona agiye kuvuka uruzi\ikiyaga cg ari ubuhanuzi bwabibiriya yera

NZABAMWITA yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

nuko leta yashakira abo baturage ahandi ho batura

kwizera emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka