Karongi : Gutinya kwishyira hanze bituma bahishira ihohoterwa

Ikigo kita ku bahuye n’ihohoterwa, Isange One Stop Center Kibuye gitangaza ko abantu benshi bahura n’ihohoterwa batinda kubigaragaza cyangwa bagahitamo kubihisha burundu.

Abahohoterwa cyangwa imiryango yabo batinda kugana ibigo byabashyiriweho
Abahohoterwa cyangwa imiryango yabo batinda kugana ibigo byabashyiriweho

Kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri kamena 2017, iki kigo cyakiriye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina 215, barimo 145 bakorewe ihohoterwa ku mubiri muri rusange (Physical Violence).

Abagera ku 160 bakorewe ihohoterwa ryakorewe ku gitsina (Sexuel violence), aho muri bo 157 ari igitsina gore, naho 3 gusa bakaba igitsina gabo.

Mu gihe muri rusange abakorewe iri hohoterwa ku gitsina bahabwa imiti irinda ubwandu bwa Sida naho irinda gusama igahabwa ab’igitsina gore bari mu gihe kibemerera gusama, mu 160, abahawe imiti irinda ubwandu ni 50 naho muri 157 abahawe imiti rinda gusama ni 31.

Ibi ngo byatewe no gutinda gutanga amakuru ku bahohotewe cyangwa imiryango yabo, byose kandi bikaba ingaruka z’imyumvire ndetse n’ubumenyi buke nk’uko bivugwa na Uwamariya Francoise uhagarariye iki kigo.

Ati ʺKubera ko umuntu ashobora kuba aribwo acyandura Virus ya Sida, twapima ntitubibone, niyo mpamvu uwafashwe ku ngufu wese duhitamo kumuha imiti irinda ubwandu.

Gusa nk’uko mubibona abenshi bahageraga igihe cyarenze, gusa ntawe twasanganye ubu bwandu.

Abayobozi batandukanye batambagizwa ibice bigize inyubako ya Isange One Stop Center Kibuye
Abayobozi batandukanye batambagizwa ibice bigize inyubako ya Isange One Stop Center Kibuye

Ku gitsina gore ho harimo nk’abana bari munsi y’imyaka 12 dufata ko badashobora gusama, ariko muri bariya 157, abana bari muri icyo kigero ntibarenze 20, ariko abo twabashije guha iriya miti irinda gusama ni 31 gusa kuko nabo bazaga bakerewe.

Ni ikibazo rero gishingiye ku myumvire n’ubumenyi buke, ariyo mpamvu uruhare runini turusaba inzego z’ibanze kuko nizo ziri kumwe na bariya bantu batugana, ngo zibigishe zongera ubukangurambaga.ʺ

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko guhishira amakuru ku ihohoterwa babiterwa n’impamvu zitandukanye nk’uko bivugwa na Nyiramasuhuko Pelagie.

Ati ʺN’umuco wacu utubuza kwishyira hanze. Muzi imvugo ngo ʺNi ko zubakwaʺ n’izindi. Ariko hari n’igihe tuba tutazi aho twageza ayo makuru.ʺ

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle yavuze ko bagiye gukorana n’inzego zose guhera ku Mudugudu, bakajya bagenzura umunsi ku munsi ahakorwa ihohotera.

Ibitaro bya Kibuye bikorerwamo n'ikigo Isange One Stop Center Kibuye
Ibitaro bya Kibuye bikorerwamo n’ikigo Isange One Stop Center Kibuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka