Karongi: Abazimurwa ahazahingwa icyayi bari kubakirwa umudugudu w’icyitegererezo

Imiryango 140, yo mu murenge wa Rugabano i Karongi, izimurwa ahazahingwa icyayi iri kubakirwa umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 35.

Iyo miryango yose izubakirwa inzu zimeze nk'iyi. Iyi ni iyubatswe mbere ngo yerekwe abazimurwa
Iyo miryango yose izubakirwa inzu zimeze nk’iyi. Iyi ni iyubatswe mbere ngo yerekwe abazimurwa

Izo nzu ziri kubakirwa abo baturage bazimurwa, zizubakwa mu buryo bw’inzu imwe muri enye cyangwa "4 in 1". Bivuze ko inzu imwe izajya ibamo imiryango ine ariko buri muryango ufite igice cyawo wihariye.

Abo baturage bazimurwa ahazahingwa icyayi hangana na Hegitari 4000, mu Kagari ka Gitega bimurirwe mu kagari ka Ngoma, ahari kubakwa uwo mudugudu. Nibamara kwimurwa, buri muryango uzahabwa inka imwe.

Ikindi ni uko ngo iyo miryango izanahabwa amafaranga aguze ubwo butaka bazimukaho bityo akazabafasha kuba bagura ubundi butaka bahingaho nibamara kwimuka.

Izo nzu bazimukiramo zirubakwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mhanga (NAEB) na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Biteganyijwe ko izo nzu 35 zigize uwo mudugudu zizuzura bitarenze Kamena 2017. Zose hamwe zizuzura zitwaye miliyari 1 na miliyoni 600RWf.

Nyuma yaho muri uwo mdugudu ngo hazubakwa izindi nzu 46 zizatuzwamo abandi baturage batandukanye barimo abatuye mu manegeka.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Munyeshyaka na Guverineri Munyantwari bashyira ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa umudugudu w'icyitegererezo wa Rugabano
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Munyeshyaka na Guverineri Munyantwari bashyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa umudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano

Tariki ya 26 Mutarama 2017, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Munyeshyaka Vincent yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu, yahamagariye abo baturage kwitabira gutura muri uwo mudugudu.

Agira ati ʺAbaturage ba Karongi by’umwihariko abatuye Rugabano bazatura muri uyu mudugudu icyo nababwira, uyu mudugudu ni uwabo bafate neza ibikorwa begerejwe.

Ariko muri rusange turasaba abaturage abishoboye n’abatishoboye kwitabira kuwuturamo.ʺ

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yabwiye abo baturage ko kugera ku iterambere bisaba kugira ibyo umuntu yihanganira.

Agira ati ʺKugira ngo mugere ku iterambere bisaba ko mwihanganira impinduka zimwe na zimwe, kandi namwe mwagaragaje ko byabanje kubagora kubyumva, ariko ubu murishimye.ʺ

Abiteguye gutura muri uyu mudugudu bavuga ko mbere batabyumva ; nk’uko bivugwa na Mugabo Clement, umwe muri bo.

Agira ati ʺNtitwabyumvaga mbere, ariko twarasobanuriwe kandi inzu imwe imaze kuzura turayireba tukumirwa kubera ubwiza bwayo. Ntawabura gushimira ubuyobozi bwatekereje iki gikorwa.ʺ

Abagiye gutuzwa muri uyu mudugudu barishimira uburyo bazaba babayeho
Abagiye gutuzwa muri uyu mudugudu barishimira uburyo bazaba babayeho

Biteganyijwe ko umushinga witwa PSGL w’Abasuwisi nawo uzatanga inkunga yo kubaka ivuriro naho ikigega cya DFID gitange inkunga mu kubaka imihanda ijya muri uwo mudugudu.

Akarere ka Karongi ko kazubaka inzu imwe ya "4 in 1", kubake inzu mberabyombi kanageze muri uwo mdugudu umuriro n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I enjoy what you guys are usually up too. Such clever
work and coverage! Keep up the wonderful works guys I’ve added you guys to our blogroll.

Christi yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

turabashimiye kwita kubaturage mukamenya icyo bacyeneye

murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Mu Rwanda hari amafaranga bashobora kwubakkkira umuntu wese akazajya yishura gahoro gahoro buri wese agatura neza akabaho neza.ariko igikuru nuko tugomba kurekeraho kubaka inzu zisanzwe bitwara umwanya munini ibaze wubatse nkinzu 100 zishobora kwakira nkimiryango 1000 ubwo urumva ubutaka wakoresha uko bungana, ariko wubatse inzu zamagorofa wenda nka 7 kuri ubwo butaka wakwubaka wenda nkamagorofa 50 ashobora kwakira imiryango irenga 20000 hahita haba umujyi mu nini cyane. ariko kubaka gutyo bizagera aho hashake kwibakwa ukundi kubera iterambere none hazabeho gusenya wu bake ukundi.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka