Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kanama 2017, Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, itagaragayemo bamwe mu bayobozi bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe.

Kanimba Francois ntiyagaragaye muri Guverinoma nshya
Kanimba Francois ntiyagaragaye muri Guverinoma nshya

Bamwe mu bayobozi batagaragaye muri Guverinoma nshya, harimo Francois Kanimba wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wasimbuwe na Munyeshyaka Vincent wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Muri iyo Minisiteri yayoborwaga na Kanimba hari n’inshingano z’ibikorwa by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, zakuwemo zishyirwa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yakomeje kuyoborwa na Louise Mushikiwabo.

Muri Guverinoma nshya kandi ntihagaragayemo Stella Ford Mugabo wari Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, wasimbuwe n’uwitwa Kayisire Marie Solange.

Stella Ford Mugabo nawe yasimbuwe
Stella Ford Mugabo nawe yasimbuwe

Tugireyezu Venantia wari Minisitiri muri Perezidansi muri Guverinoma icyuye igihe, na we yasimbuwe na Uwizeye Judith wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo muri Guverinoma icyuye igihe.

Tugireyezu Venantie wari Minisitiri mu biro bya Perezida nawe yasimbuwe
Tugireyezu Venantie wari Minisitiri mu biro bya Perezida nawe yasimbuwe

Undi utagaragaye muri Guverinoma nshya ni Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza. Yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, umwanya wahozeho Sayinzoga Jean witabye Imana muri Mata 2017.

Mukantabana Seraphine yashyizwe mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero
Mukantabana Seraphine yashyizwe mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka