Kamonyi yongeye guhiga utundi turere mu kwesa imihigo y’urubyiruko

Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu kwesa imihigo urubyiruko rwahize mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 ku manota 89.29%.

Imyaka ibiri yikurikiranya Akarere ka Kamonyi gahiga utundi mu mihigo y'Urubyiruko
Imyaka ibiri yikurikiranya Akarere ka Kamonyi gahiga utundi mu mihigo y’Urubyiruko

Urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi rwakurikiwe n’urw’Akarere ka Ngoma rwesheje imihigo ku manota 88.46%, urwa Nyamasheke ruza ku mwanya wa gatatu rufite amanota 86.56%, mu gihe urubyiruko rwa Nyanza ari rwo rwaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 57.84%.

Ibyo bitangarijwe mu nama ya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, abahagarariye urubyiruko mu turere, abahuzabikrwa b’ibigo by’urubyiruko n’abafatanyabikorwa babo yabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2017, iyi nama ikaba yanitabirwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi.

Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere kikurikiranyije kuko n’umwaka w’imihigo wa 2015-2016, kari kabaye aka mbere. Abitwaye neza bahembwe mudasobwa ngendanwa, igikombe na icyemezo cy’ishimwe.

Kamanzi Ernest umuhuzabikorwa w'urubyiruko mu Karere ka kamonyi
Kamanzi Ernest umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere ka kamonyi

Ibyagendeweho mu guhiga utundi turere ngo ni ibi bikurikira :

 Ubukugu
 Imibereho myiza
 Imiyoborere myiza

Muri uyu muhango baboneyeho no guhiga imihigo ya 2017-2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane urubyiruko rwa,kamonyi nirukomerezaho
ariko nimihigo ya karere nabo, nibi kubite agashyi bagaruke kumwanya bahoze bariko
murakoze

uwitonze olive yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka