Kamonyi: Inzu z’abayobozi zubatswe nta byangombwa zasenywe

Inzu z’abayobozi zubatswe nta byangombwa ni zo zahereweho zisenywa mu nzu 350 zigomba gusenywa mu Karere ka Kamonyi.

Inzu y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Muganza yasenywe
Inzu y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza yasenywe

Izo nzu zose zubatswe mu gihe cy’amatora kubera ko ubuyobozi bwari buhuze, none zahise zisenywa ku itegeko rya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kugira ngo bibere urugero abandi.

Inzu z’abayobozi b’Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda niho habereye igikorwa cyo gusenyera abubatse nta byangombwa. Muri ako kagari hubatswe inzu zisaga 50 mu gihe cy’amatora.

Emmanuel Bahizi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko bahisemo guhera ku gusenya inzu z’abayobozi kuko bagaragara nk’abakomeye imbere y’abaturage.

Inzu ya SEDO wa Muganza nayo yasenywe
Inzu ya SEDO wa Muganza nayo yasenywe

Avuga ko byashoboraga kubangamira ikurwaho ry’izindi nzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko iyo izo nzu z’abayobozi zidasenywa.

Yagize ati “ Abaturage bavugaga ko ziriya nzu nizidakurwaho na bo izabo batazikuraho. Twabanje gukurikirana inzu zetemewe n’amategeko twandikira ba nyira zo tubasaba kuzisenyera ariko ntibabikora.”

Igikorwa cyo gusenya kirakorwa n’abakozi bahawe akazi bahagarikiwe n’abakozi b’urwego rwa DASSO mu tugari no mu murenge na bamwe mu bakozi b’umurenge. Abaturage ntibabyakira neza, kuko bavuga ko izo nzu zubatswe abayobozi babegereye barebera.

Abasenye ni abakozi bahawe akazi
Abasenye ni abakozi bahawe akazi

Ubwo basenyaga inzu y’umwe mu bayobozi iri mu Mudugudu wa Rwubushegeshe, abaturage bahamyaga ko bahaye ruswa abayobozi babegereye.

Umwe muri bo ati “Gitifu mukuru n’umuto b’akagari nibo barya amafaranga y’abaturage. Agahita akubwira ngo genda wubake ndayihagararaho mpaka yuzuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere atangaza ko ibihano bitazagarukira ku gusenya inzu zubatswe nta byangombwa gusa, ahubwo ngo hari n’abayobozi bazahanirwa uruhare bagize muri uko kubaka mu kajagari.

Ati “Ibyo nabyo turabikurikirana ndetse n’abo bayobozi tuzabahanira ko bakoze amakosa yo kurebera abubaka ahatabugenewe. Ikindi navuga ni uko dushishikariza abaturage kudatanga amafaranga. Ayo mafaranga batanze, ntago yari akenewe kuko nta wagiye gusaba icyangombwa ngo akimwe.”

Ubuyobozi bw’akarere bwari bwatangarije inama Njyanama y’akarere ko inzu 92 zubatswe mu mirenge itatu y’Umujyi wa Kamonyi. Ariko uyu mubare warahindutse kuko mu Murenge wa Runda habaruwe inzu zisaga 98, na ho mu karere kose bivugwa ko hubatswe inzu zisaga 350.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mfite Igitecyerezo kivuga ngo : Umuyobozi bw’Akarere niba buvuga ko koko bukunze Abaturage n’Iterambere n’Imibereho myiza yabo. Bwigomwe ku Mafaranga acibwa uje kwaka icyangimbwa cyo kubaka Urugero bibe nkibihumbi Miringo itatu 30.000 frw hanyuma kd Abo Bayobozi bibanze nabo mu Nzego zo hasi z’Umutekano babunzwe guhora bajya ku zengereza uwubaka buri kanya buri kanya ngo twereke icyangimbwa baguhaye cyo kubaka. Niba Umuntu yahawe Icyangombwa Copie akayijyana ku Kagari Daso n’Abo muri za Komite z’Imidugudu basiragira ku wubaka ba shaka cg babaza kindi kihe. Umunyamahanga Nshingwabikorwa mu Nama zinyuranye zibahuza nizo Nzego yababwiye cg akabagaragariza Abahawe ibyangobwa akanababuza rwose gukomeza kuzunguruka yo ko aho ariho hari Ipfundo ryizi Ruswa nibi byose.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Birambabaza cyane gusenyerwa kuko burya erega hari uwubaka amaze Imyaka myinshi yirya akimara kugirango azabone inzu ye, iyo agize Amahirwe rero akayubaka hanyuma uza ukayisenya uba usa nkaho umwishe Bingana na y’Amyaka yose yamaze yiyegeranya! Igitecyerezo cyanjye : Kubaka muburyo bw’Akajagari simbishyigicyiye nanjye ariko itangwa ry’Ibyangombwa byo kubaka niryorishywe kuburyo buri ushaka kubaka wese atabona ko ari ibimugoye maze murebe ko ibintu bitazagenda neza. Kenshi Abayobozi bakunze gushakira Umuti w’Ikibazo aho utaturuka rwose cg wanaboneka ugateza ibindi bibazo utabara.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Biragoye kubyumva kweli nukuntu kubona ubushobozi bwokubaka bigoye ? Mukomere kbx gusa muge mwubahiriza icyamategeko agena kuko ntawurihejuru yamategeko Merci beaucoup.

Christian yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Njye numva kubasenyera atari byo kuko hari abananiwe kubaka umusarani

Urukundo Alice yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

ahantu hose byagenze gutyo cyane mu gihe twaritwibereye mu matora, abantu baca abandi mu rihumye bakora ibyo bashaka ariko abayobozi baba babizi rwose. muri karongi ni agahomamunwa. na mudugudu yubatse mu ishyamba rya Leta ateramo n’urutoki kandi gitifu arabizi nta narimwe atavuga ko azabikurikirana ahubwo inzu zikarara zisakarwa nijoro tukagira ngo twatewe. ibaze nawe gutera amabati ku nzu saa cyenda za mugitondo. warangiza ngo ntiwabimenye.ishyamba rya Leta rya gatwaro muri karongi bararimaze amazu aratuwe kandi abayobozi b’ibanze barabizi ndetse na gitifu w’umurenge mushya.mwarangiza ngo murasenyera abantu kandi barubatse mureba. harahagazwe.ariko meya ubanza atarabica iryera? Nabimenya we sinzi uko bizamera!nayo nguko.

umusesenguzi yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ariko jye narumiwe. Iyo ndebye ukuntu hari abaheze mu bukode kubera ukuntu kubaka bigoranye, nareba ababigerageje bakirya bakimara inkweto zikabacikiraho ngo barebe ko bakira ubwo buhanya bw’ubukode (ibi byambayeho mbizi neza), nkareba ukuntu umuntu atinyuka agasenyera mugenzi we ngo yubatse nta cyangombwa birambabaza cyane ku buryo utakwiyumvisha. Hashakwe undi muti kandi waboneka naho gusenya rwose si iterambere. Buri wese yishyire mu mwanya w’uwasenyewe yumve ukuntu byamumerera. NDABABAYE GUSA NTA KINDI.

Inzu yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Nukuri pe birababaje kuko gusenyera abaturage birakomeje. Abantu barasohorwa munzu nibyabo byose. Bagasigara banyagirirwa hanze

Claver yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

nge ibi bintu byo gusenya amazu yabantu ni ibintu nenga nivuye inyuma nge sinumva ukuntu umuntu arinda ajya kuzuza inzu nta mpapuro zimwemerera kubaka afite , inzega zimidugugudu, uturere nizindi ziba zireba he? mugihe umuntu yubatse akarinda yuzuza inzu aho kuyisenya muba mukwiriye kugira amafarnaga mumuca kuko aba yakoze ibitemewe aho gufata inzu mukayishyira hasi, uwo muntu haribyo aba yigomwe kugira abashe kuzuza iyo nzu kuyisenya rero si wo muti ahubwo nicyo kibazo. hakwiriwe gushyirwa ho inzego zirimo abantu binyangamugayo kandi bafite ubumuntu gusenyera umuntu nge numva ari ubugome bukabije.

dushyirehamwe yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

No mutundi turere naho nibikorwe abantu bagendere ku mategeko,iyo ushaka gutura mu mujyi wubaka ibijyanye n’umujyi,ariko ko inkengero z’umujyi(ndavuga uturere turi mubyaro)haba hari ahemerewe kubakwa mu buryo bworoheje kuki abantu bibanda kujya mu mujyi(ku macentre yegereye uturere?)Murashaka ko igihe hazaba hakenewe ko imijyi itunganywa bizagorana nko mu Biryogo by’ikigihe?Iyo cyera bikorwa nk’ubu,Gutunganya umujyi biba byorohera leta.So mwihangane bavandimwe mwubahirize amategeko leta iba itegura ejo hazaza h’igihugu cyacu n’abo tubyara

Kagabo Faustin yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

ABAYOBOZI BINZEGO ZIBANZE BAKURIKIRANYWE IZO NZU ZOSE ZUBAKWA BAREBA

Kayigire Alexis yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ni akumiro, poor civilization igihe cyose tuzajya dutakaza imbaraga nyinshi kandi ku kintu kimwe. Numva byaba byiza inzego zishinzwe ibya master plan nimyubakire bajye bamanuka bagaragarize abaturage ibyerekeranye nigishushanyo mbonera.ikindi kandi "Abasenye ni abaturage bahawe akazi " what type of job??? Wibajije Kuri iki wakwibaza imibanire abo bakoze Akazi bazasigara bafitanye nabo basenyeraga. Ibi bintu ni ibintu biteye agahinda pe.

Jackson yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Bajya bavuga ngo aho inzovu ebyeri zirwaniye ibyatsi birahangikira ubwo ndashaka kuvuga ko abaturage barabigenderamo kandi ubuyobozi bwararebaga ikiba kibabaje nuko abayobozi barya amafaranga ndavuga ruswa ntibigire icyo bibatwara
ikiza nuko nyuma yibyo bakurikiranwa pe bagahanwa ariko muri kamonyi ko biteye ubwoba kubona umuntu bamusenyera ntayandi mikoro afite birababaza

uwitonze yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka