Kamonyi: Imodoka ikoze impanuka, inka enye zirapfa

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso itwaye inka yavaga Karongi yerekeza i Kigali, ikoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, inka enye zihita zipfa naho ba kigingi babiri barakomereka.

JPEG - 176.8 kb
Imodoka ikoze impanuka, inka enye zihita zipfa. ifoto: Mari Josee Uwiringira/Kigali Today.

Ibi bibaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 23 Kamena 2016, ubwo iyo modoka yari igeze mu Murenge wa Rugarika.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Marie Josee Uwiringira, wageze ahabereye iyo mpanuka ikiba, aravuga ko iyo modoka iguye mu Mudugudu wa Kagangayire mu Kagari ka Sheri ko muri Rugarika, abaturage bakaba bahise bakora ubutabazi bw’ibanze, ubwo inzego z’umutekano zari zitarahagera.

JPEG - 148.6 kb
Umushoferi yanze gukomeza kumanuka muri kaburimbo, imodoka ayiyobereza mu gahanda gato, ngo adateza izindi mpanuka. Ifoto: Marie Josee Uwiringira/Kigali Today.

Umushoferi Fazili Magenda wari utwaye imodoka abwiye Kigali Today ko imodoka yabuze feri, akabona agiye kugonga imodoka zaturukaga imbere ye, bityo agahitamo guta umuhanda agonga igiti, ari na cyo gihubuye ba kigingi bagakomereka.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abakomerekeye muri iyo mpanuka bari bakiri bazima, bategereje imbangukiragutabara (Ambulance).

JPEG - 152.1 kb
Iyi ni yo modoka ikoze impanuka, inka enye zihita zipfa. Ifoto: Marie Josee Uwiringira/Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 7 )

Ahubwo uyu mushoferi ni umuhanga iyo aterekera hirya hari gupfa benshi pe inka zirashakwa si nkuko abantu bapfa

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Pole sana ahubwo umushoferi ni intwali kuko yanze kugonga abandi bakoresha umuhanda

ELIAB yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

pole sana kubwimpanuka, ariko rero mwirenganya contrôle technique kuko baba bakoze akazi kabo kumodoka ziba zabashije kujyayo, ahubwo na discipline zzabashoferi ni ngombwa, birinda inzoga nibindi biyobyabwenge, kuko abenshi niyubarebye mumaso ubona batari tayari, amso atukura bigaragara KO baba bataruhutse bihagije ngo mumutwe habe hakora neza, nibubahe amategeko yumuhanda nibyo mvuze haruguru impanuka zizagabanuka kabisa nahubundi baramara abantu nabo batiretse

claude yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

IZI NKA ZAJYAGA HE KO ZIGOMBA KUGUMA MU BIRARO,NYIRAZO YIHANGANE

KAMABERA yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ubwo se mana izo nka barazirya? Cg barazisyingura? Pole kbs

Ernest yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Izi mpanuka zimaze iminsi ziba, biragara ko ziterwa n’ibibazo by’imodoka zitujuje ubuziranenge. Ni gute mu gihe kitarenze iminsi 15 imodoka zirenze 5 mu gihugu zakora impanuka zituruka ku "kubura feri". Abashinzwe contrôle tecnique nibarebe neza. Abantu ntibakishimire gukorera amafaranga batitaye ku buzima bw’abandi. Harya abo bita ba "kigingi" ubundi bakagombye kuba hejuru hamwe n’amatungo? kuko badashyira ho uburyo bwo gufungirana matungo batayahungabanyije kandi, noneho n’abo ba "Kiigingi" bakagira aho bicara mu modoka hamwe na Chauffeur, bagera igihe cyo gukuramo amatungo bakabikora. Imodokank’iriya igira nibura imyanya 2 utabariye mo uwa Chauffeur. Ni iki gituma abantu bagomba kujyana n’amatungo??? Ubuzima bw’abantu bukwiye guhabwa agaciro, tutaretse n’ubw’izo nyamaswa, n’ubwo ziba zigomba kwicwa ariko nazoo zikicwa ari uko zigeze mu ibagiro ryabigenewe....Nizere ko iki gitekerezo cyumvikana. murakoze

Karim Tubeho yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

nukwihangana ntakundi

UK yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka