Kamonyi: Hari abaturage batizera zimwe mu nzego z’ibanze

Bamwe mu baturage bo muri Kamonyi bashishikarira kugeza ibibazo by’akarengane ku bayobozi baturutse hanze y’akarere kuko ngo bizera ko batabogama.

Abaturage bo muri Kamonyi bitabiriye gutura ibibazo byabo urwego rw'umuvunyi
Abaturage bo muri Kamonyi bitabiriye gutura ibibazo byabo urwego rw’umuvunyi

Ibyo byagaragaye ubwo urwego rw’Umuvunyi rwasuraga imirenge igize Akarere ka Kamonyi tariki ya 26 kugeza tariki ya 27 Ukwakira 2016.

Icyo gihe abaturage bafite ibibazo babarirwa mu magana babigaragarije urwo rwego kuburyo hari harimo n’abagaruraga ibibazo byakemuwe n’inzego z’ubuyobozi zibegereye.

Abatanze ibibazo bavuga impamvu ibatera gutura ibibazo byabo ubundi buyobozi bwaturutse hanze y’akarere kabo ari uko hari inzego z’ibanze zanga kubikemura cyangwa zikaba zabogama.

Uwitwa Mukanyirigira utuye mu murenge wa Gacurabwenge avuga ko yarenganiye mu bunzi bo muri uwo murenge, akiyambaza urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2013.

Uru rwego ngo rwasabye ubuyobozi bw’akarere gukora raporo y’uko ikibazo giteye, ariko umukozi woherejwe muri icyo kibazo yanze kumva ubuhamya bw’abaturage.

Agira ati « Iyo ugiye kureba usanga abayobozi bagonganisha abaturage. Nkubwire nk’ukuri iki kibazo cyanjye, akarere kohereje gitifu w’umurenge. Abaturage bajyaga kugira icyo bavuga akamucecekesha, ngo yaje afite amakuru ahagije. »

Kubaka icyizere hagati y’umuturage n’abamuyobora, ngo nicyo Urwego rw’umuvunyi iyo rusuye akarere ruba rugamije ; nk’uko Rumaziminsi Ntagwabira Seraphin, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’umuvunyi, abisobanura.

Aragira ati « Tubagira inama y’uko umuyobozi adakemurira ibibazo mu biro, umuyobozi ntakemura ibibazo ashingiye ku mabwire, ahubwo ashingira ku bimenyetso bifatika byatanzwe n’abatuye aho ikibazo kiri. »

Akomeza avuga ko iyo bamaze kuganira n’abaturage Nyuma baganira n’abakozi n’abayobozi b’akarere, bakabaha umurongo w’uburyo ibibazo bigomba gukemukamo.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, atangaza ko gusurwa n’Urwego rw’umuvunyi bikebura bamwe mu bayobozi.

Ubwo urwego rw’Umuvunyi rwasuraga Akarere ka Kamonyi rwakiriye ibibazo 244, ibyahise bibonerwa ibisubizo ni 108 naho ibibazo 100 Umuvunyi yategetse akarere n’imirenge kubikemura.

Ibindi bibazo bisigaye, 32 muri byo bizakemurwa n’urwego rw’Umuvunyi naho ibibazo bine urwego rw’Umuvunyi ruzafatanya kubikemura n’izindi nzego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byo rwose ni ukuri , aka karere harimo ibibazo bya ruswa cyane cyane aha harimo kuzamuka mu bigendanye n’imyubakire. niba mugirango ndabeshya hagire uzamura inyubako mu murenge wa Runda ku Ruyenzi maze ureba iterabwoba rya Mudugudu, ushinzwe umutekano, DASSO,Inkeragutabara, abadenge ni abandi bigize bakazitereyemo bazana iterabwoba ngo wubatse ibidakwiye ngo bazagusenyera(kandiicyangombwa gihari) , bagamije gukanga ngo ubahe akantu(RUSWA).... Njye narumiwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka