Kamonyi : Bategereje inkunga y’ingoboka amaso ahera mu kirere

Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi, bamaze amezi 10 badahabwa inkunga y’ingoboka ibunganira mu mibereho.

Mukecuru Elisabeth inkunga agenerwa nk'incike ituma abona icyo ahemba umufasha imirimo
Mukecuru Elisabeth inkunga agenerwa nk’incike ituma abona icyo ahemba umufasha imirimo

Abo babyeyi ubusanzwe bahabwaga iyo nkunga buri gihembwe. Buri kwezi baba bagenewe ibihumbi 30RWf. Bayagenerwa n’Ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG).

Ariko bavuga ko baheruka amafaranga bahawe ku itariki 04 Kanama 2016. Nyuma yaho bategereje ko bahabwa ay’ibindi bihembwe baraheba.

Aba babyeyi bahamya ko kutabonera iyo nkunga ku gihe byabateye kubaho nabi ku buryo ngo kubona ibyo kurya bisigaye bibagora, nk’uko Mukandoli Vestine umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Nkiyabona nari mbayeho neza kuko sinari nkijya gutashya cyangwa kuvoma nari narazanye umukozi wo gutuma. Kugeza ubu abakozi twarabirukanye kuko ntacyo kubahemba , mbese ubu turi mu buzima bubi ».

Uwantege Renatha, Perezidante w’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA Agahozo) muri Kamonyi, ahamya ko iyi nkunga yari yarahinduye imibereho y’incike za Jenoside, kutayibonera igihe bikaba bibasubiza mu buzima bubi.

Aragira, ati « Reba nawe abantu ntibabyiruka nyine barashaje, bageze muri cya kigero bavuga ngo ni ‘ndinda mwana’ kandi bo nta bana bafite. Ni ibintu rero bikomeye, iyo inkunga itinze imibereho iba yahindutse ».

Umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka kamonyi, Umuhoza Alexia atangaza ko amafaranga yo gufasha abo babyeyi yari ahari ariko yatinze koherezwa kuri konti zabo kuko urutonde rw’abayagenewe rwabanje kuvugururwa muri Gashyantare 2017.

Muri 2016 abahabwaga iyo nkunga y’ingoboka bari 77 ariko ngo nyuma y’ivugururwa babaye 109 kuko hongewemo n’abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru batishoboye n’ababaye incike mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo mukozi avuga ko mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi 2017, amafaranga y’incike yoherejwe ku makonti ya bo, ariko kugeza ku tariki ya 17 Gicurasi 2017 iyo nkunga bari batarayibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka