Kamonyi: Batandatu mu bakekwaho uruhare mu kubaka mu kajagari basezeye ku kazi

Abakozi batandatu b’utugari tugize Akarere ka Kamonyi basezeye ku kazi, nyuma y’inzu zubatswe mu kajagari mu gihe cy’amatora ariko zikaza gusenywa.

Muri Ruyenzi ni hamwe mu hari urusisiro rwubatswe mu matora
Muri Ruyenzi ni hamwe mu hari urusisiro rwubatswe mu matora

Abakozi batandatu bakoreraga mu mirenge itatu ni bo basezeye ku mirimo, mu mirenge yose uko ari 12 igize Akarere ka Kamonyi, ahagaragaye abaturage bubatse nta byangombwa.

Muri bo harimo uwari ushinzwe imyubakire, umunyamabanga nshingwabikorwa n’abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu tugari.

Harimo kandi abari bashinzwe ubutaka, imyubakire n’ibikorwaremezo mu mirenge ya Rugarika na Musambira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu tugari twa Muganza, Gihara na Kabagesera na bo bari mu basezeye kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukwakira 2017.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca, yavuze ko abo bakozi bari basabwe kwisobanura ku makosa yakozwe mu myubakire y’inzu zisaga 500 zubatswe mu kajagari.

Yagize ati “Birashoboka ko na bo ubwabo babonye bigaye ku bw’uburangare cyangwa se ku bw’andi makosa bakoze na bo bazi neza, bakaba rero bahisemo gusezera.”

Guverineri Mureshyankwano yarakajwe n'icyo gikorwa avuga ko amatora atari urwitwazo rwo gukora amakosa
Guverineri Mureshyankwano yarakajwe n’icyo gikorwa avuga ko amatora atari urwitwazo rwo gukora amakosa

Abo bayobozi basezeye nyuma y’igikorwa cyo gusenya zimwe mu nzu zubatswe mu gihe cy’amatora. Gusa bamwe mu baturage ntibabyakiriye neza bavugaga ko bubatse babiziranyeho n’abayobozi babegereye.

Ubwo basenyeraga abo mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, bamwe muri bo bavugaga ko n’abayobozi bakwiye guhanwa.

Umwe ati “Ab’akagari baba barariye amafaranga hafi nk’ibihumbi 300. Nibasezere cyangwa badusubize amafaranga yacu twabahaye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko hari n’abandi bazabakurikira, kuko mu bandikiwe basabwa ibisobanuro harimo abatarasezera bakitaba komite ishinzwe imyitwarire mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuki iryosuzuma ritagera mukagari ka nkingo muri gacurabwenge

nkurunziza j claude yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Gitifu wakagari ka ruyenzi we yasigariyiki. Ko ibyo bintu yabikoze kuva keeeraaaa. Ahubwo yaba afite igiti pe.

Dominico yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Dominico ndagushyigikiye rwose uriya mugabo afite igiti. Aho bamuvugiye ho ruswa no gushyigikira imyubakire yakajagari cyane cyane ahatagaragara ..ntiyakagombye kuba ayobora umugi nkuriya twifuza ko uba uwicyitegererezo muntara yamajyepfo.

Gakwandi yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Dominico ndagushyigikiye rwose uriya mugabo afite igiti. Aho bamuvugiye ho ruswa no gushyigikira imyubakire yakajagari cyane cyane ahatagaragara ..ntiyakagombye kuba ayobora umugi nkuriya twifuza ko uba uwicyitegererezo muntara yamajyepfo.

Gakwandi yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka