Kamonyi: Bamwe mu batwara abagenzi batiza umurindi ihohoterwa rikorerwa abana

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko hari abamotari n’abatwara imodoka za taxi, bagira uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Abatwara abagenzi barabarwa mu batiza umurindi ihohotera (Photo:Internet)
Abatwara abagenzi barabarwa mu batiza umurindi ihohotera (Photo:Internet)

Muri gahunda y’ubukangurambaga mu turere twose bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Komisiyo yaganirije abamotari bo mu Karere ka Kamonyi ibasaba kwirinda guhohotera no kuba ibyitso by’abahohotera abana ahubwo bagatanga amakuru aho bigaragaye.

Abamotari na bo kandi bemera ko ibyo koko bijya bibaho ko bamwe muri bo bagira uruhare mu ihohoterwa ry’abana.

Uwihanganye Francois ukorera ku iseta ya Bishenyi, ahamya ko bijya bibaho ko umumotari yifashishwa mu kugeza umwana ku bashaka kumusambanya.

Aragira, ati “twebwe tugera ahantu henshi cyane. Ushobora kuba uri hariya duparika hari amaloji (Lodge), ukabona umumotari araje aparitse akana akazaniye umusaza wahageze kare, ugahita umenya ko bagiye muri icyo gikorwa”.

Niwerukundo Claude, ushinzwe kwigisha, ubushakashatsi n’igenamigambi muri Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu, atangaza ko uruhare rw’abamotari n’abatwara tagisi mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ruri ku kigereranyo cya 24%.

Avuga ko atari bo bonyine bakwiye gukorerwa ubukangurambaga, ahubwo ngo n’abandi bantu bakora ku buzima bw’umwana bazagerwaho.

Ati "Imbaraga tugomba kuzishyira ku burere bahabwa n’ababyeyi kuko abamotari bahitana umwana agiye ku ishuri, ariko abaye yarabonye uburere buhagije mu muryango, na we yashobora kwirinda”.

Komisiyo yasanze abana bibasirwa n’ihohoterwa cyane ari abafite hagati y’imyaka 11 na 18, aho abafite hagati y’imyaka 15-18, basambanywa bari ku kigereranyo cya 44.5%, hagati y’imyaka 11-14 bakaba 35%, hagati y’imyaka 6-10 ni 15.5% naho munsi y’imyaka 5 ni 5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka