Kamonyi: Amazi yabaye ingume kubera umuyoboro wayo wahagaze

Abaturage bo mu Mirenge ya Rukoma na Gacurabwenge muri Kamonyi bakomerewe n’ikibazo cyo kubura amazi nyuma y’uko uwari ushinze kuyahakwirakwiza abihagaritse.

Muri Rukoma kubona amazi ni ugukora ibilometero n'ibilometero
Muri Rukoma kubona amazi ni ugukora ibilometero n’ibilometero

Icyo kibazo cyatangiye kugaragara mu kwezi k’Ugushyingo 2016, bituma abaturage bo muri iyo mirenge bajya kuvoma amazi y’ibishanga kuko kuva ubwo nta mazi yari akiza mu mavomo yabegerejwe.

Amazi yatangiye kubura nyuma yuko isosiyeti yitwa SOCOTRIM yacungaga umuyoboro w’amazi wa Mbizi, ukwirakwiza amazi muri ako gace, yahagarikaga imirimo kubera imikorere mibi ishinjwa.

Amazi y’uwo muyoboro aboneka hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi, uha imbaraga moteri iyakurura.

Hashize igihe kirenga ukwezi ku mavomero rusange nta mazi ahari
Hashize igihe kirenga ukwezi ku mavomero rusange nta mazi ahari

Kubura kw’ayo mazi byanatumye ibigo by’amashuri n’amavuriro nabyo bibura amazi ariko ibifite ibigega bifata amazi, batangira kwifashisha ayo mu bigega.

Nko ku bitaro bya Remera Rukoma bageze aho n’amazi yo mu bigega arashira, kuburyo ngo abantu bagemuriraga abarwayi amazi.

Ariko ubuyobozi bw’ibyo bitaro bwafashe gahunda yo kugura umuriro wo gushyira muri “Cash Power” y’imashini ikurura amazi y’umuyoboro wa Mbizi. Kuri ubu muri ako gace ibyo bitaro n’ibyo bibona amazi gusa.

Kubera icyo kibazo cyo kubura amazi kandi kuri ubu abakozi bakora isuku ku biro by’Akarere ka Kamonyi, bajya kuvoma mu gishanga kugira ngo babone amazi yo gukoresha isuku.

Ikibazo cyo kubura amazi cyatumye abashinzwe isuku ku biro by'Akarere ka Kamonyi bajya kuvoma mu gishanga
Ikibazo cyo kubura amazi cyatumye abashinzwe isuku ku biro by’Akarere ka Kamonyi bajya kuvoma mu gishanga

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel avuga ko mu bibazo Rwiyemezamirimo wacungaga uwo muyobozi w’amazi asize harimo kutishyura amashanyarazi akoresha moteri ikurura amazi.

Akomeza avuga mu cyumweru cyatangiye tariki ya 12 Ukuboza 2016, ikibazo cy’amazi kizatangira gukemuka kuko hagiye gushakwa undi muntu ucunga uwo muyoboro.

Agira ati “Ku wa mbere (tariki 12 Ukuboza 2016) turara tubonye undi muntu waba acunga umuyoboro mu buryo bw’agateganyo. Ndumva nahandi bazaba babonye amazi bitarenze ku wa kabiri (tariki ya 13 Ukuboza 2016).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu babageragereze kabisa

ALIAS yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka