Kamonyi: Abayobozi batunzwe agatoki kubera inzu zubatswe mu gihe cy’amatora

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mari Rose Mureshyankwano yanenze abayobozi barebereye abaturage bubaka inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe cy’amatora.

Muri Ruyenzi hari urusisiro rwubatswe mu matora.
Muri Ruyenzi hari urusisiro rwubatswe mu matora.

Inzu 92 nizo zabaruwe ko zubatswe mu Karere ka Kamonyi mu gihe cy’amatora, abayobozi bakitwaza ko bari bahugiye mu gutegura amatora mu gihe hari abaturage bemeza ko hagiye habaho ubwumvikane hagati y’abubakaga na bamwe mu bayobozi.

Nyuma yo gusura aho amwe muri aya mazu yubatse mu murenge wa Runda, tariki 06 Nzeri 2017, Guverineri Mureshyankwano yasobanuye ko bidashoboka ko inzu igera aho isakarwa nta muyobozi ubizi.

Yagize ati “Ntabwo mu gihe cy’amatora ari igihe cyo gukora amakosa, cyangwa igihe cyo kurangara uri umuyobozi ahubwo aba ari igihe cyo kuba hafi y’abaturage.

Aho twasanze hubatswe mu kajagari, abayobozi bakavuga ko bari bahugiye mu matora ariko ruriya ni urwitwazo bakabaye barafashe ingamba kugira ngo ziriya nzu ntizijyeho.”

Guverineri Mureshyankwano avuga ko amatora atari urwitwazo rwo gukora amakosa.
Guverineri Mureshyankwano avuga ko amatora atari urwitwazo rwo gukora amakosa.

Guverineri Mureshyankwano ntiyemeza ko mu kubaka ayo mazu hatanzwe ruswa kuko nta bimenyetso.

Ariko yasabye ko Amabwiriza agenga imyubakire yubahirizwa, ayubatswe nta byangombwa agakurwaho kandi n’abayobozi bigaragara ko babigizemo uburangare bagahanwa.

Ati “Na wa muyobozi warebereye akarangara, wirengagije hari izindi mpamvu, nawe agomba guhanwa hakurikije imihanire y’abakozi ba Leta.”

Iki kibazo cyari cyagejejwe ku nama njyanama yateranye tariki 30 Kanama 2017, kuko hari abubatse bari bayandikiye basaba imbabazi, ariko abajyanama bibutsa Komite Nyobozi ko ari inshingano za yo kugenzura iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera.

Guverineri avuga ko atiyumvisha ukuntu inzu yakubakwa ikagera aho isakarwa ubuyobozi butayizi.
Guverineri avuga ko atiyumvisha ukuntu inzu yakubakwa ikagera aho isakarwa ubuyobozi butayizi.

Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama, yavuze ko muntu wubatse inzu mu buryo butemewe, bidasaba ko ikibazo cye gishyirwa muri Njyanama kuko uwo muntu asenyerwe.

Ati “Ariko ikibazo si abaturage gusa, ahubwo harimo n’abayobozi bagira uburangare, hari n’abavugwa ko hari abaryamo ruswa.

Ubwo rero ni inshingano za komite nyobozi gufatira icyemezo haba ku baturage ndetse n’abayobozi bizagaragara ko babifitemo uruhare.”

Umuturage w’Akagari ka Muganza mu murenge wa Runda, ahamya ko ubuyobozi bwumvikana n’umuturage bugahishira ko ari kubaka nta byangombwa.

Ati “Nta wahamya ruswa ariko iyo mufite uko mwavuganye, yica ijisho akirengagiza kureba.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Umurenge wa Runda bemera uburangare bagize kandi ngo biteguye gusenyera abubatse ibitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

YEWENIHONUYE ARIKOIBYOBINU BIRAKABIJEPE NAGEDUMVA ABAYOZI ARABARANGARE BAKWIYEGUHANWAPEEE

PRICE yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Muraho basomyi ba kigali today, rwose nkurikije ibi byakozwe, ndabona ntakibazo abaturage bafite ahubwo abayobozi bararangaye, none inama natanga ndabona iyi nzu yubatswe nubundi ijya kuzuza ibyangombwa bikenewe mubasabe bishyure amande muri leta ariko ntihagire uwo basenyera kuko gusenyera umuturage uba umuhombeje kandi uhombeje na leta kuko aya ni amafaranga aba yakoresheje, ikindi niba hari uburyo bahabwa ibyangombwa nubwo barangije kubaka bitangwe ariko he kugira usenyera umuturage kuko uwasenyera umuturage yaba ari gusenya ibyagezweho ndetse azitira iterambere ry’igihugu kuko iterambere si amazu ahubwo ni iterambere ry’umuntu, murakoze.

umuvugizi wabaturage yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

nyamuneka mugire impuhwe babyeyi

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka