Kamonyi: Abahagarariye abafite ubumuga baranengwa kutegera abo bashinzwe

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable arahamagarira abahagarariye abafite ubumuga muri ako karere kunoza imikorere bakegera abo bashinzwe bakamenya ibibazo bafite bigakemuka.

Uwayezu Celestin ubwo yagezaga ikibazo cye ku muyobozi w'Akarere ka Kamonyi
Uwayezu Celestin ubwo yagezaga ikibazo cye ku muyobozi w’Akarere ka Kamonyi

Yabitangaje nyuma yuko Uwayezu Celestin ufite ubumuga bwo kutabona, yamugezagaho ikibazo cy’ukuntu afite ubwo bumuga kandi atishoboye none akaba nta bufasha ahabwa nk’abandi baturage batishoboye.

Tariki ya 22 Gashyantare 2017, mu nteko y’abaturage b’Akagari ka Nkiko mu Murenge wa Gacurabwenge, nibwo umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagejejweho icyo kibazo.

Uwayezu, uri mu kigero cy’imyaka 30 yabwiye uwo muyobozi ko ari umukuru w’umuryango ugizwe na we, murumuna we na Mushiki we wabyariye iwabo. Yahamije ko urugo rwabo rutajya ruhabwa ubufasha nk’uubwo abandi batishoboye bahabwa.

Aragira ati “Ikibazo cya Mitiweri ni ikibazo njyewe mfite by’umwihariko. Uwo mwana wa mushiki wanjye na we akunda kurwaragurika, wagira ngo na we afite ubumuga. Na "Gira inka" yatangiye kera, ariko ntibayiduha.”

Udahemuka yatunguwe no kuba uwo musore ataratangiwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza maze amwemerera kuzawumutangira. Yanenze imikorere y’inzego zihagarariye abafite ubumuga kuko batabakorera ubuvugizi.

Ati “Ibi bitugaragarije ko hari ibikwiye gusubirwamo bikanozwa cyane ko abafite ubumuga bahagarariwe, haba mu nama njyanama no mu rwego rw’akarere.

Umuntu yakwibaza igihe babegerera. Ibi ni ibintu byo kunoza tukongera tugakangurira ababahagarariye ko bajya babegera.”

Abafite ubumuga bahagarariwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ihagarariwe kuva ku rwego rw’akagari kugera ku karere ndetse bafite n’umukozi ubashinzwe ku rwego rw’akarere.

Dushimirimana Theoneste, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga muri Kamonyi, atangaza ko mu kugena gahunda zo gufasha abatishoboye abafite ubumuga bafatwa nk’abandi baturage ku buryo iyo abaturage batabemeje nta nkunga bahabwa.

Gusa ariko ngo urwego ahagarariye rukangurira abafite ubumuga kwitabira inama z’abaturage, abatabishoboye bakohereza abo mu muryango kugira ngo babavugire mu byemezo bihafatirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka