Kabgayi: 63 bahawe ubupadiri hizihizwa Yubile y’Ubusaseridoti (Amafoto)

Hashize imyaka 100 Abanyarwanda babiri ba mbere bahawe ubusaseridoti bityo kwigisha ivanjiri no gutanga amasakaramentu bijya mu maboko y’abana b’u Rwanda.

Mu kwizihiza Yubile y'imyaka 100 y'ubusaseridoti mu Rwanda, abadiyakoni 63 baherewe rimwe umusaseridoti
Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda, abadiyakoni 63 baherewe rimwe umusaseridoti

Ku itariki ya 07 Ukwakira 1917 nibwo muri Kiliziya y’i Kabgayi, Mgr Jean Joseph HIRTH yahaye ubusaseridoti Abanyarwanda babiri ari bo Balitazari Gafuku uvuka i Zaza na Donati Reberaho uvuka i Save.

Abo bapadiri bakoze ibikorwa bikomeye birimo kuba barajyaga kwiga muri Tanzania n’amaguru.

Mu rwego rwo gukomeza guhimbaza iyo Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda, abadiyakoni 63 baherewe rimwe ubupadiri.

Uwo muhango wabereye i Kabgayi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017; nk’ahantu hatangiwe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda.

Abapadiri babiri ba mbere b'Abanyarwanda
Abapadiri babiri ba mbere b’Abanyarwanda

Abo badiyakoni 63 bahawe ubusaseridoti barimo 56 ba Diyosezi icyenda z’u Rwanda barangije kwiga muri Seminari nkuru ya Nyakibanda na babiri ba Diyosezi ya Butare barangirije amasomo yabo muri Kenya.

Kuri abo hiyongeraho umwe wa Arkidiyosezi ya Kigali uri mu muryango wa Kominoti ya Emmanuel, babiri bo mu muryango w’abapalotini n’umwe wo mu muryango w’Abadominikani n’uwo mu ba Barnabites.

Uyu munsi bahereweho ubupadiri ni umwe mu minsi ikomeye yo mu rugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ishize isakaramentu ry’ubusaseridoti ritangiye guhabwa Abanyarwanda. Yubile nyirizina izizihizwa ku itariki ya 07 ukwakira 2017, i Kabgayi.

Abo badiyakoni ubwo bahabwaga umusaseridoti
Abo badiyakoni ubwo bahabwaga umusaseridoti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka