Kaberuka yemeza ko politiki ya mpatsibihugu iri kurangira

Donald Kaberuka, umwe mu mpuguke mu by’ubukungu ku isi, avuga iki ari cyo gihe cyiza ku mugabane w’Afruika gushaka uko byizamura mu bukungu kuko politiki ya mpatsibihugu yabidindizaga iri kugenda ishira.

Kaberuka yahuriye muri iki kiganiro na Minisitiri Mushikiwabo, Gatare na Dr. Niyikiza
Kaberuka yahuriye muri iki kiganiro na Minisitiri Mushikiwabo, Gatare na Dr. Niyikiza

Kaberuka avuga ko kurangira kw’iyi politiki biri guterwa n’uko ibihugu by’ibihangange bitakiri byonyine mu kugira ubukungu bwinshi kuko bugenda bugabanuka. Avuga ko uko amahirwe yo kwihuta mu bukungu agabanuka kuri ibi bihugu ari ko ay’ibihugu byari byarasigaye inyuma yiyongera.

Yabitangarije mu kiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro Francis Gatare na Dr. Clet Niyikiza uyobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi.

Kaberuka (ibumoso), Niyikiza (hagati) na Gatare (iburyo)
Kaberuka (ibumoso), Niyikiza (hagati) na Gatare (iburyo)

Yagize ati “Ibintu byo kuvuga ngo ngomba gutegeka abandi bose ubu ngubu byaragabanutse. Bivuze ko ibihugu byo muri Afurika bifite amahirwe yo kuvuga ngo, kuko mpatsibihugu yagabanutse, twakwishakira inzira yaba iy’ubukungu cyangwa ukundi dushaka kugira ngo twihuze.”

Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) yavuze ko mu gihe cy’ubuyobozi bwe yagendaga abona ibintu byinshi bigaragaza ko ibihugu bikomeye byikubira mu gufata ibyemezo bireba isi.

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gutegura u Rwanda kugira ngo ruhangane n’imbogamizi ku rwego rw’isi”, ni kimwe mu byatanzwe ku munsi wa kabiri wa kongere ya FPR-Inkotanyi, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bari bitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bari bitabiriye iyi kongere

Yavuze ko isi igenda ihinduka akemeza ko ari yo mpamvu abantu bakwiye kujya bareba uko isi ihinduka nabo bagahindukana nayo kugira ngo itabasiga.

Ibyo yavuze byashimangiwe na Minisitiri Mushikiwabo wavuze ko umugabane w’Afurika ntacyo ubuze ariko kuba ibihugu bituranye bidahuza, biri mu bidindiza ubukungu bwayo.

Ati “Tuvugishije ukuri nk’ibihugu by’Afurika hari amakimbirane adafite impamvu n’imwe yo kubaho. Ugasanga ibihugu bikwiye kuba biri hamwe, bituranye, aho kugira ngo birebe ibikwiye guteza abaturage bacu imbere ugasanga igihugu kirashwana n’ikindi ukayoberwa icyo bapfa.”

Abahuriye muri iki kiganiro bemeje ko mu gihe hizihizwa imyaka 30 ya RPF, Abanyarwanda bakwiye kwitegura neza ejo hazaza h’isi.

Bavuga ko ari ngombwa Kureba kure, kumenya ko nta kiza utagikoreye no kumenya gukoresha umwanya ubonetse kuko muri iyi minsi bigaragara ko ku isi nta gihugu gisa n’ikirusha ibindi imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka