“Kabatwa” n’andi mazina y’ahantu abaturage batagishaka kwitirirwa

Uko iminsi igenda ishira niko Abanyarwanda barushaho kujijuka, ari nako bagenda bagaragaza ko batakifuza zimwe mu nyito bavuga ko zitakibahesha agaciro.

Abaturage basanga ibikorwa bamaze kugeraho birimo amavuriro, amashuri, imihanda, amashanyarazi n'amazi bitabemerera kuguma gutura mu murenge witwa Kabatwa.
Abaturage basanga ibikorwa bamaze kugeraho birimo amavuriro, amashuri, imihanda, amashanyarazi n’amazi bitabemerera kuguma gutura mu murenge witwa Kabatwa.

Mu Rwanda hamenyerewe inyito nyinshi ziganisha ku mazina y’amagenurano bitewe n’abahatuye icyo bashatse kuvuga cyangwa bagendeyeho.

Biratangaje kumva ahantu hitwa “Bannyahe” bitewe n’uko abahatuye bagorwa no kubona ubwiherero. Ahandi ugasanga hitwa mu “Rwabayanga” bitewe n’uko hari icyobo cyateje urujijo kubera uko cyahaje cyangwa bikavugwa ko uguyemo atagaruka.

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa, ni bamwe mu bafashe iya mbere bamagana izina ry’umurenge batuyemo. Bavuga ko ribapfobya kuko ukurikije aho bageze n’aho bavuye batari bakwiye kugereranywa n’izina ry’ubutwa ryamaze no gucibwa mu Rwanda kuri ubu.

Bavuga ko urwego bamaze kugeraho mu bikorwa by’iterambere bitabemerera gutura mu murenge witwa “Kabatwa”, ari naho bahera basaba inzego zishinzwe kubyigaho bakabashakira irindi nka “Kabakire” cyangwa andi abateza imbere.

Ntabanganyimana Esperance utuye muri uwo murenge, avuga ko n’abatwa bahinduriwe izina kuko ryabapfobyaga, agasanga nta mpamvu umurenge wabo utahindurirwa, kuko gukomeza gutura ahantu hitwa Kabatwa bibagiraho ingaruka mu mitekerereze.

Agira ati “Iryo zina rintera ipfunwe kuko ridupfobya kubera ko n’abatwa atari ko bakitwa. Ntabwo umurenge wacu wagakomeje kwitwa Akabatwa ahubwo bawuhindura bakawita Akabakire.”

Bizimana Jean Baptiste avuga ko gukomeza gusanisha abantu n’amoko byagejeje u Rwanda kure, akifuza ko amazina nk’ayo asigaye nayo yakurwaho.

Ati “Ntabwo twagakomeje kuba Kabatwa kandi Umutwa, Umuhutu, Umututsi tuzi ingaruka n’aho byatugejeje. Ahubwo dushingiye ku iterambere turiho nonaha izina ry’umurenge wacu ryaba Kabaratwa.”

Mugwiza Antoine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko leta ikorera abaturage kandi ikanagendera ku byifuzo byabo ku buryo bibaye ngombwa byahindurwa.

Avuga ko biramutse bigaragaye ko umubare munini w’abatuye uwo murenge bifuje ko bahindukrirwa izina, babikorera raporo bakabishyikiriza inzengo zibishinzwe gusa nta cyatuma nabo batabemerera.

Ati “Tuzakomeza kubikurikirana nidusanga koko umubare w’abantu benshi udashaka ko uriya murenge wabo witwa Kabatwa.

Igihugu cyacu ntabwo cyabangira ko iryo zina ryahinduka, abaturage babyemeje bakavuga ngo ntidushaka ririya zina natwe twatanga raporo ku nzego zidukuriye.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yo ivuga ko ikibyigaho, cyane ko atari ikibazo cy’abatuye mu Murenge wa Kabatwa gusa. Ivuga ko hari n’abandi Banyarwanda bagiye basaba ko bahindurirwa amazina y’aho batuye bitewe n’uko atabahesha agaciro nk’Abanyarwanda.

Gusa guhindura amazina y’ahantu si ikintu cyo kwihutirwa kuko byagira ingaruka no mu guhindura ibyangombwa cyangwa ibindi byemezo n’ibirango byagiye bitangirwa aho hantu, nk’uko MINALOC ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mumaze guhaga ibirayi nabwabushera bwanyu rero kabatwa ritwaye ikise ko numurenge Wa ariko witwa muzarihindure turisimbuze abunamiwe nibirunga. umutwa yarahaze yotsa ikigega sha ntawabarenganya

kukumba yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

ntabwo tuzibagirwa ko aho arikukabatwa hazaba kukabatwa mpaka

kiki yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Jye nta kibazo mbibonamo kuko ni bimwe mu ndangamateka. Niba kubihindura byateza igihombo mu bijyanye n’ibyangimbwa mwabiretse. Ubwo mugiye kubishyiramo akayabo k’amafranga nk’aho hari uwo byakwica. Ese ahantu hiswe gutyo abahatuye bakiteza imbere byatwara iki? Abantu tugira imyumvire itandukanye kandi mwibuke ko hari ahandi henshi hitwa uko bamwe batifuza (Gahenerezo, Sodoma, Rundamo, Gakubangutiya, Gakinjiro, Nyamirambo,... ) hari n’ubwo abantu bagenurira kubyaharanze iyo bivuyeho rero amateka aguma kuba amateka. (Bannyahe ;abantu bari bimukiye ahantu hataba ubwiherero, barabubonye ariko ubu barabyibuka.)

alfa yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka