John Kerry yageze i Kigali
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2016, nibwo umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Kerry wari utegerejwe mu Rwanda yahageze.
Aje kwitabira inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye i Kigali.
Iyi nama igamije kuvugurura aya masezerano hagamijwe kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Akigera ku kibuga cy’Ingege i Kanombe yakiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
John Kerry azitabira iyi nama ku munsi w’ejo, aho irimo kubera muri Kigali Convention Center
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
John Kelly bamwakirize n’amata yagishwati birebere ukuntu yanga kuruvamo ( u Rwagasabo) nkabakinnyi ba Mali muri CHAN
bigaragarira buri wese ko Urwanda rumaze gutera imbere pe!
inama zikomeye zose zisigaye zibera i wacu mu rwanda, bitewe n’ikizere rufitiwe muruhando mpuzamahanga!
Imana yararutatse, reka natwe turukunde kuko dufite ishema ryo kwitwa abanyarwanda!
John kerry tumuhaye ikaze
Uzaze urebe,uzaze urebe u Rwanda rwabanyarwanda ruragendwa Ijoro namanywa.Paul Kagame oyeeeeeee
uwomuntu nimwizape amafayiwacu