John Kerry Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaza mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Kerry, azagenderera u Rwanda tariki ya 13 na 14 Ukwakira 2016.

GIF - 129.1 kb
John Kerry azitabira inama mu Rwanda (Photo Internet)

Azaba aje mu nama mpuzamahanga izavuga ku kibazo cy’imihindagurikiye y’ikirere n’ibidukikije.

Muri iyo nama, John Kerry azaba ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Amerika gishinzwe ibidukikije (EPA) Gina McCarthy n’abandi bayobozi batandukanye.

Izagaruka ku masezerano y’i Montreal muri Canada yavugaga ko hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi, mu kubungabunga akayunguruzo k’ikirere. Aya masezerano yabaye mu mwaka wa 2005.

Aya masezerano agamije cyane kurwanya ibyuka bishobora kwangiza aka kayunguruzo k’ikirere.

Ku myaka 73, John Kerry, ni umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 68.

Yabaye Senateri muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 1985 kugera mu wa 2013.

Si mu gihugu cy’u Rwanda agendereye gusa muri Afurika y’Iburasirazuba, kuko yasuye igihugu cya Kenya mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2016.

Ibitekerezo   ( 1 )

jhon kerry tumuhaye ikaze mu rwanda

yadusoneye patrick yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka